Papa Francis arasezererwa mu bitaro kuri iki Cyumweru 

Papa Francis arasezererwa mu bitaro kuri iki Cyumweru 

Nyuma y’ukwezi kurenga arembeye mu Bitaro bya Agostino Gemelli Polyclinic by’i Roma, Papa Francis arasezererwa kuri iki Cyumweru nkuko byatangajwe n’abaganga.

Bavuze ko akeneye ikiruhuko cy’amezi abiri nyuma yo kuva mu bitaro kugira ngo ubuzima bwe bugende neza.

Nyuma y’uko yinjiye muri ibyo bitaro ku wa 14 Gashyantare 2025, Papa Farancis yakorewe isuzuma ryimbitse basanga arwaye umusonga mu bihaha byombi.

Gusa yari yajyanywe mu bitaro kubera indwara z’ubuhumekero zisanzwe zimwibasira zirimo indwara y’ibihaha izwi nka ‘bronchite’, kandi yari amaze iminsi mike yituye hasi ari kugendera mu kagare nk’uko Vatican yabitangaje icyo gihe.

Nyuma y’iminsi mu bitaro, ubuzima bwa Papa Francis w’imyaka 88 bwakomeje kuba uruvangitirane rw’imibabaro gusa ibitaro bigakora ibishoboka akongera akoroherwa.

Abakirisitu Gatolika n’abandi ku Isi basabwe kumusuengera bamwifuriza gukira vuba aho bamwe bajyanaga indabo n’amabuji ku Bitaro bya Gemelli  bamusengera.

Biteganywa ko Papa  Francis ari buze kongera kugaragara mu ruhame kuri iki Cyumweru nkuko byatangajwe na Vatican.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14