Pakistan: Igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye abasirikare 12

Pakistan: Igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye abasirikare 12

Igitero cy’ubwiyahuzi cyigambwe n’abiyitirira idini ya Isilamu cyagabwe ku birindiro by’ingabo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Pakistan, cyahitanye abasirikare 12 nkuko byatangajwe n’Ingabo ziki gihugu kuri uyu wa Gatatu.

Intagondwa zakoresheje imodoka bujujemo ibisasu berekeza aho ibirindiro bya gisrikare biherereye mu Ntara ya Khyber Pakhtunkhwa mu majyaruguru, byangiza inyubako za gisirikare nk’uko byasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo ejo ku wa 19 Ukwakira 2024.

Ibinyamakuru birimo U.S News n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko iri tangazo rikomeza rivuga ko hari gukorwa iperereza ku bagabye icyo gitero cy’ubugome, ariko batandatu muri bo bakaba bamaze kwicwa mu gihe abandi babigizemo uruhare bose bazabiryozwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Nubwo Igisirikare kitatanze ibisobanuro birambuye ku bihishe inyuma y’icyo gitero   ariko ‘Hafiz Gul Bahadu’, umutwe w’abarwanyi ba kisilamu wigambye ko ari wo nyirabayazana.

Pakistan imaze igihe ihanganye n’ibitero by’abarwanyi b’abayisilamu mu majyaruguru y’iburengerazuba, ndetse n’inyeshyamba zigumuye ku butegetsi zigenda ziyongera mu majyepfo y’iburengerazuba.

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yatangaje ko igitero gishya cya gisirikare cyibasiye inyeshyamba zo mu majyepfo y’iburengerazuba bw’intara ya Balochistan, ihana imbibi na Khyber Pakhtunkhwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14