Pakistan: Ibisasu bayitanye abantu 30 bari hanze y’ibiro by’itora

Pakistan: Ibisasu bayitanye abantu 30 bari hanze y’ibiro by’itora

Abayobozi b’Inzego z’ibanze bo mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Pakistan batangaje ko abantu 30 bahitanywe n’ibisasu byaturikiye hafi y’ibiro by’itora.

Ibi byabaye mbere yuko habaho amatora y’Abadepite cyane ko bazindukiye mu matora kuri uyu wa 08 Gashyantare 2024.

The sky News yatangaje ko nta mutwe n’umwe urigamba iby’icyo gitero kugeza ubu.

Ni mu gihe imitwe myinshi irimo abarwanyi b’abayisilamu ukomoka muri Bulujiya, barwanya Leta ya Pakistan bagiye bagaba ibitero byinshi mu mezi ashize.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, abapolisi 10 barapfuye abandi batandatu bakomerekera mu gitero cyagabwe kuri sitasiyo ya polisi mu karere ka Draban gaherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba

Mu cyumweru gishize kandi hari   umwe mu bakandida warasiwe ahitwa Khyber-Pakhtunkhwa.

Pakistan irateganya amatora y’umukuru w’igihugu bitarenze tariki 09 Werurwe 2024, mu gihe ikunze kugabwaho ibitero by’amabombe byigambwa n’umutwe wa kisilamu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  2. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  3. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  4. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  5. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25