Pakistan: Bashyizwe muri guma mu rugo kubera inama

Pakistan: Bashyizwe muri guma mu rugo kubera inama

Umurwa mukuru wa Pakistan,Islamabad, wagoswe n’inzego zishinzwe umutekano mu gihe Guverinoma yatangaje ikiruhuko cy’iminsi itatu muri uyu mujyi aho amashuri n’ubucuruzi byafunzwe  kubera inama y’ubufatanye bw’ibihugu biri mu muryango wa Shanghai Cooperation Organisation,(SCO).

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa Li Qiang, yamaze kugera muri Pakistan aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri izatangira ejo ku wa 15 Ukwakira aho  izitabirwa n’abandi bayobozi bakomeye baturutse mu  bihugu nka Kazakhstan, u Buhinde n’ibindi bigize uyu muryango.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Pakistan byavuze ko uruzinduko rwa Li ari urwa mbere rubaye mu myaka 11 ishize.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko ingabo z’igihugu zakajije ubwirinzi ku biro by’Umukuru w’Igihugu, ku Nteko Ishinga Amategeko no kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga aho biteganyijwe ko abayobozi bazajya bahurira.

Ikinyamakuru U.S News cyatangaje ko imitwe y’iterabwoba nayo yazindutse igaba ibitero mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Pakistan, mu Ntara ya Khyber Pakhtunkhwa, aho byahitanye ubuzima bw’abapolisi batatu nyuma yo kugabwaho ibitero.

Amakuru yatangarijwe Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, aturutse muri  Polisi y’iki gihugu  avuga ko abagize uruhare muri icyo gitero nabo bishwe nyuma yuko kurasana byari bigikomeje.

Imitwe y’iterabwoba kandi yanateye ku  cyicaro gikuru cya Polisi mu mujyi wa Bannu aho inzego z’umutekano zatangaje ko abashatse kugaba ibitero barimo abiyahuzi kandi byaburijwemo.

Imitwe yitwaje intwaro yakajije umurego mbere y’iyi nama ndetse abashakashatsi babiri b’Abashinwa baherutse kwicwa, mu gihe mu cyumweru gishize bagabye igitero mu gace gakorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyasize gihitanye abantu 21.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14