Pakistan:  Abitwaje intwaro barashe abantu barindwi babaziza aho bakomoka

Pakistan:  Abitwaje intwaro barashe abantu barindwi babaziza aho bakomoka

Kuri uyu wa Gatatu tarikiya 19 Gashyantare, Guverinoma ya Pakistan yatangaje ko abantu bitwaje intwaro bishe barashe abagenzi barindwi bari mu modoka mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Pakistan nyuma yo kumvikana bababwira ko bakomoka mu kandi karere.

Abo bagizi ba nabi binjiye mu modoka basaba kureba indangamuntu z’abagenzi, abo byagaragaye ko ari abo muri Punjab babakuramo babashyira ku ruhande baricwa.

Ni mu gihe ejo hashize ku ya 18 Gashyantare abagabye igitero baturikije amapine y’imodoka zanyuraga muri Balochistan, hafi y’urugabano rw’intara ya Punjab, nk’uko byatangajwe na Saadat Hussain, umuyobozi muri ako karere.

Hussain yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko abo bagenzi bashyizweho iterabwoba baricwa.

Nta mutwe n’umwe urigamba iby’icyo gitero ariko inzego z’umutekano zimaze imyaka mirongo zirwanya urugomo n’amacakubiri ashingiye ku moko agaragara muri Balochistan ikungahaye ku mabuye y’agaciro.

Nubwo inzego z’umutekano zahageze gusa nta murwanyi n’umwe wigeze ufatwa.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize  abantu 11 bari mu modoka bahitanywe n’igisasu cyabaturikanye  gikomeretsa abandi batandatu.

Muri Kanama umwaka ushize nabwo abarwanyi bagabye ibitero byahitanye abantu benshi byibasiye Sitasiyo ya Polisi, ibikorwa remezo, ndetse n’abasivili, harimo icyagabwe ku muhanda cyahitanye abantu 23 nyuma y’uko abarwanyi basuzumye indangamuntu zabo bakabarasa

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14