Pakistan: 20 bishwe hakomereka 7 ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro

Pakistan: 20 bishwe hakomereka 7 ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro

Polisi ya Pakistan yatangaje ko abantu 20 bishwe abandi barindwi barakomereka mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje imbunda mu kirombe gito cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu Majyepfo y’Uburengerazuba mu ntara ya  Balochistan.

The Arab News yatangaje ko iki gitero cyagabwe mu ijoro ryacyeye ahagana saa sita z’ijoro mu gace gakungahaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro gahana imbibi na Afghanistan na Irani kandi kamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo gahangayikishijwe n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta iyishinja kwanga gusaranganya umutungo na  bo. 

Gusa nta mutwe n’umwe urigamba iki gitero.

Polisi yo mu mujyi wa Quetta yatangaje ko abitwaje intwaro bagabye ibitero byasize bamwe bahatakarije ubuzima abandi bagakomereka.

Humayun Khan yagize ati:” Itsinda ry’abitwaje intwaro bagabye igitero mu birombe bya sosiyete ya Junaid Coal mu gace ka Duki mu ma saa sita bakoresheje intwaro ziremereye kandi barashe ibisasu bya roketi na gerenade no mu birombe.”

Ibitangazamakuru bya Pakistan byatangaje ko abo bagabye igitero bakusanyije abacukuraga bakabashyira ahantu hamwe bakabarasa.

Umuganga mu bitaro bya Duki, Johar Khan Shadizai, yavuze ko bakiriye   imirambo 20 n’abandi batandatu bakomeretse.

Muri Pakisitani hongeye kwaduka   imitwe yitwara gisirikare  kuva mu 2022,  ndetse mu ntangiriro z’iki cyumweru Abashinwa babiri bakoreraga urugomero rw’amashanyarazi barapfuye abandi batatu bakomerekera mu bisasu byaturikiye    hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga mu mujyi wa Karachi.

Umutwe witwara gisirikare wa Baloch (BLA), ni umwe mu mitwe myinshi y’inyeshyamba zirwanya guverinoma, watangaje ko ari wo nyirabayazana w’icyo gitero.

BLA kandi yari inyuma y’ihohoterwa ryo muri Balochistan ubwo bagabaga ibitero kuri sitasiyo ya polisi, mu mihanda ya gari ya moshi no mu mihanda minini, byasize bihitanye abantu barenga 70.

No mu kwezi gushize abantu bitwaje imbunda bateye ingo z’abantu bahitana barindwi muri bo.

Ibi bitero bibaye mu gihe iki gihugu cyitegura kwakira inama ya Shanghai Cooperation Organization, (SCO), mu murwa mukuru Islamabad mu cyumweru gitaha, biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu bakomeye mu Bushinwa ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buhinde.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yakubiwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali 12 Ugushyingo 2026 Saa 06:45
  2. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  3. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  4. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  5. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49