OPEC Fund igiye gushora miliyari 433 mu iterambere ry’u Rwanda

Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere (OPEC Fund for International Development, OFID) cyatangaje ko kigiye gushora miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 433 z’amafaranga y’u Rwanda, mu bikorwa by’iterambere ry’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.
Amasezerano yashyiriweho umukono i Vienna muri Austria kuri uyu wa 17 Kamena, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa n’Umuyobozi wa OPEC Fund Dr. Abdulhamid Alkhalifa, akaba ari ay’inkunga izatangwa hagati y’umwaka wa 2025 kugeza mu mwaka wa 2028.
Ni umuhango wabereye aharimo kubera Inama ya OPEC Fund yiga ku iterambere ihurije hamwe abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi aho basabye uburinganira mu buryo gahunda mpuzamahanga zishyirwaho zikanakurikiranwa.
Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bisaba ko ubufatanye no guharanira icyerekezo kimwe n’ibihugu byateye imbere byarushaho kongererwa imbaraga aho kubitekerereza muri byose.
Biteganyijwe ko ayo masezerano azashorwa mu bikorwa by’ingenzi by’iterambere birimo kubaka ibikorwa remezo bigezweho, kongera imitangire inoze ya serivisi z’ibanze, ndetse no kwimakaza ibikorwa byo kwihangira imirimo hamwe no gushyigikira abikorera.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko by’umwihariko ubwo bufatanye buzashyigikira inzego zirimo ubuhinzi no gushyigikira uruhererekane rw’ibiribwa hibandwa ku guteza imbere ibikorwa byo kuhira no kubungabunga umusaruro, guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira by’umwihariko ku zitangwa n’imirasire y’izuba, no mu bwikorezi hibandwa ku iterambere ry’iby’indege.
Partnership Framework to support key sectors including agriculture and food systems—with a focus on irrigation and post-harvest management—renewable energy, especially solar power—transport, with an emphasis on the aviation sector—and environmental restoration.
OPEC Fund ni rwo rwego rwonyine rw’iterambere ku Isi rutanga inkunga ku bigo by’abanyamuryango n’ibitabarizwa muri uwo Muryango. Ni umufatanyabikorwa w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 1976 ubwo icyo kigega cyashingwaga n’ibihugu bihuriye mu Muryango Mpuzamahanga w’Iterambere (OPEC).
Ubufatanye bw’u Rwanda n’uyu Muryango bwibanda ku nzego zirimo ingufu, ibikorwa by’amazi, Isuku n’isukura, ubwikorezi, no guteza imbere urwego rw’abikorera.
Mu mwaka wa 2021, OPEC Fund yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika yo gufasha kugeza ingufu ku baturage basaga 270.000 bo mu Karere ka Muhanga, aka Kamonyi n’aka Gakenke.
Iyo nkunga yaje ikurikira izindi miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika icyo kigega cyatanze mu mwaka wa 2018 yifashishijwe mu mushinga ugamije gukemura ikibazo cy’amazi, isuku n’isukura mu Mujyi wa Kigali n’imijyi iwunganira.
Umuyobozi Mukuru wa OPEC Dr. Abdulhamid Alkhalifa, yavuze ko inkunga y’imyaka ine iri imbere izafasha mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu, kurushaho kugabanya ubukene no kunoza imibereho y’abaturage binyuze mu guhanga imirimo no kunoza imitangire ya serivisi zibagenerwa.
Mu myaka ikabakaba 50 ikorana n’u Rwanda, OPEC imaze guha u Rwanda inkunga ya miliyoni zisaga 200 z’amadolari y’Amerika yifashishijwe by’umwihariko mu guteza imbere ubwikorezi, ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura, ingufu ndetse no gushyigikira ubucuruzi mu nzego zazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.



