Oman: Imvura idasanzwe yahitanye abantu 18

Oman: Imvura idasanzwe yahitanye abantu 18

Imvura idasanzwe yibasiye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, (UAE), yateje umwuzure wahitanye abantu 18 muri Oman ndetse umwe ahasiga ubuzima muri Dubai.

Mu bapfuye muri Oman harimo abanyeshuri icyenda ndetse n’umushoferi wari ubatwaye aho imodoka yabo yarengewe n’amazi.

Guverinoma ya Oman yabaye itanze ikiruhuko mu nzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo kubera ikirere kitameze neza mu duce twinshi ndetse abaturage basabwe kwimukira ahantu hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni mu gihe muri Dubai, imvura ivanze n’umuyaga yahereye ku wa Mbere igwa  yatumye umuntu umwe ahasiga ubuzima, ingendo ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga zirahagarara ndetse n’imihanda irafungwa.

Amashuri hirya no hino mu gihugu yabaye afunzwe kandi abakozi  benshi babaye bagumye mu rugo mu gihe amakamyo manini ari mu mihanda avoma amazi yaretsemo.

Imvura idasanzwe kandi yaguye muri Pakistan na Afghanistan ku wa 16 Mata 2024, yatumye abarenga ijana bahasiga ubuzima ndetse 36 barakomereka.

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iyi mvura yibasiye Bahrein, Qatar na Arabiya Sawudite.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14