Nyaruguru: Barashima ko kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere byorohejwe

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 13, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bashima ko kuzuza neza ibijyanye n’irangamimerere, bandikisha abana byorohejwe kuko bisigaye bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, bikaba bitagitinda.

Bashima serivisi z’irangamimere ko zihuta, ariko bagasaba ko n’ijyanye n’indangamuntu nayo yakihutishwa.

Mukeshimana Clementine wo mu Murenge wa Muganza muri aka Karere ka Nyaruguru, avuga ko nubwo ashima uburyo Leta yoroheje serivisi zo kwandikisha abana bakaba batagikora urugendo, yifuza ko na serivisi z’irangamuntu zajya zihuta.

Ati: “Jyewe rwose ndashimira Leta uburyo yadufashije tukaba tutagikora ingendo tujya kwandikisha abana ku Murenge kuko basigaye badufashiriza kwa muganga, gusa na none ndifuza ko ku kijyanye na serivisi zo kubona irangamuntu byashyirwamo imbaraga bikihuta, kuko uwayikoshoje usanga hari igihe bamara umwaka zitaraza”.

Niyibikora Landuard, we avuga ko byinshi mu mitangire ya serivisi byanogejwe ariko ikijyanye na serivisi z’irangamuntu zikwiye kujya zihuta umuntu akayibona vuba.

Ati: “Rwose ku kijyanye no kubona irangamuntu nifuza ko byanozwa kuko n’ubu mfite mugenzi wanjye umaze imyaka irenga ibiri yaragiye gukosoza irangamuntu yari yanditse nabi ariko ntabwo iragera ku Murenge. Naho ahandi ho serivisI zisigaye zihuta kuko no kwandukuza umuntu wapfuye ntaBWo bikigora nkuko mbere wasiragiraga ku biryo by’Umurenge.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Marie Solange, avuga ko serivisi nyinshi zijyanye n’irangamimerere kuri ubu byoroshye kuzibona ku buryo ntawe ukwiye kubaho atandikisha umwana wavutse cyangwa ngo yandukuze uwapfuye.

Ati: “Kuri ubu ntawe ugikora urugendo ajya kwandikisha umwana wavutse cyangwa ngo akore urugendo ajya kwandukuza uwapfuye, kuko byinshi bisigaye bikorerwa ku ikoranabuhanga, ku buryo nifuza ko buri mubyeyi wese yumva ko kwandikisha umwana ari inshingano ze kandi ari ngombwa ntihabeho umwana utanditse.”

Akomeza  yizeza ko na serivisi zizagenda zinozwa cyane cyane bigakorwa hagamijwe korohereza Abanyarwanda kubona serivisi.

Ati: “Ikindi nabizeza ni uko aho serivise zitaranozwa mu bijyanye no kwihuta bizakomeza kunozwa cyane cyane hakoreshwa ikoranabuhanga mu kuzinoza.”

Akarere ka Nyaruguru nkuko bigaragazwa n’icyegeranyo cyakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB cy’umwaka wa 2024/2025, ni ko Karere kaza ku mwanya wa mbere mu mitangire ya serivisi mu Turere 30 tw’Igihugu n’amanota 96,2%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Marie Solange
Abaturage bari gusaba serivisi z’irangamimerere
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ari kureba uko abaturage bahabwa serivisi
Bitwaje n’ibipande by’ikingira kugira ngo babashe kwandikisha abana
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 13, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE