Nyanza: Umuyobozi w’Akarere yegujwe ku nshingano yari amazeho imyaka hafi icumi

Nyanza: Umuyobozi w’Akarere yegujwe ku nshingano yari amazeho imyaka hafi icumi

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yakuye ku mirimo Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere azira   kutuzuza inshingano uko bikwiye.

Umwanzuro wo kumweguza wafatiwe mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama yateranye ku wa 15 Mata 2025, nyuma y’igenzura ryakozwe rigasanga atuzuza inshingano ze.

Ntazinda yayoboye Akarere ka Nyanza kuva mu 2016 aza kongera kugirirwa icyizere yongera gutorerwa kukayobora mu mwaka wa 2021.

Nyuma yo kweguzwa; uwo mwanya arahita awusimburwaho by’agateganyo n’uwari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kajyambere Patrick.

Mu bihe bitandukanye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akunda kwibutsa abayobozi mu nzego zose gukora inshingano zabo uko bikwiye bashyira imbere inyungu z’abaturage kurusha inyungu zabo bwite.

Yagiye avuga kenshi ko abayobozi bakora ibidafututse badakwiye kwihanganirwa kabone n’ubwo baba baraye bashyizwe kuri uwo mwanya bakarangwa n’amakosa bwacya mu gitondo beguzwa.

Ntazinda Erasme yahagaritswe ku buyobozi bw’Akarere ka Nyanza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48