Nyanza: Gare ya Nyanza imaze igihe itegerejwe izubakwa umwaka utaha

Nyanza: Gare ya Nyanza imaze igihe itegerejwe izubakwa umwaka utaha

Bamwe mu batuye n’abagenda mu mujyi wa Nyanza mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bibaza impamvu ituma gare ya Nyanza bahora basaba itubakwa, kandi gutega imodoka mu mujyi wa Nyanza bigorana cyane cyane mu gihe cy’imvura babura aho bugama.

Gafaranga Bernard uvuka mu Murenge wa Rwabicuma avuga ko akorera ubucuruzi mu mujyi wa Kigali mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, yibaza impamvu bahora basaba gare mu mujyi wabo wa Nyanza, ariko ntibikorwe nyamara gutega imodoka mu gihe cy’imvura bigorana kuko ntaho kugama.

Ati: “Jyewe ntegera hariya twita gare buri munsi njya mu Mugi wa Kigali, ariko ikibazo cya gare duhora tukibaza bakatubwira ko kizacyemuka, ariko twarategereje turaheba, none rero jye nifuza kumenya niba izashyira ikubakwa”.

Mukakalisa Joselyne ukomoka mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mbazi, Imvaho Nshya yasanze ahategerwa imodoka mu mujyi wa Nyanza, avuga ko Nyanza ikwiye kugira gare kuko kutayigira usanga gutegereza imodoka mu gihe cy’imvura bigorana.

Ati: “Mu minsi ishize imvura yanyagiriye hano kubera kubura aho nugama kuko kampani zikata amatike aho zikorera hari huzuye, rero sinibaza igituma Nyanza nk’umujyi uri hagati uhuza Uturere twinshi utagira gare”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, avuga ko gare ya Nyanza,  isoko ryo kuyubaka ryarangiye rwiyemezamirimo  wo kuyubaka arahari ku buryo imirimo biteganyijwe ko izatangira umwaka utaha wa 2025.

Ati: “Ni byo koko ikibazo cya gare ya Nyanza si ubwa mbere kivuzwe ndetse kuyubaka byagiye bisubikwa mu minsi yashize havugururwa inyigo yayo kugira ngo ijyanishwe n’igihe ndetse n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyanza. Gusa kuri ubu icyo nabwira abatuye Akarere ka Nyanza n’abahagenda, ni uko ubu noneho inyigo yayo ihari yarangiye ndetse tukaba duteganya ko imirimo yo kuyubaka izatangira umwaka utaha (2025) mu mezi ya mbere.”

Akomeza avuga ko gare ya Nyanza izubakwa n’amafaranga hafi miliyari eshatu, kuyubaka kandi bikazajyana no kubaka isoko rya Nyanza naryo rizatwara amafaranga asaga miliyari eshatu n’igice.

Ingengo y’imari ikaba iri kuvugururwa aho biteganyijwe ko ishobora kuva kuri miliyari zisaga esheshatu igasigara ari miliyari eshanu kuri ibi bikorwa byombi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14