Nyanza: Abatujwe mu Mudugudu wa Nyagasambu barifuza gusanirwa inzu

Nyanza: Abatujwe mu Mudugudu wa Nyagasambu barifuza gusanirwa inzu

Abatujwe mu Mudugu wa Nyagasambu uzwi ku izina rya Nyabugogo mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza bavuga ko inzu zubakiwe bamwe yenda kubagwaho abandi akaba yaramaze kugwa ku buryo bifuza gusanirwa.

Umwe muri abo baturage avuga ko inzu bubakiwe zabaguyeho kubera kubakishwa amatafari atumye.

Ati: “Uku gusenyuka kw’inzu twubakiwe guturuka ku kuba yarubakishijwe amatafari mabisi, none se ko babumbaga itafari mugitondo saa mbiri bakaryubakisha, urumva aho inzu itasenyuka ari hehe ndifuza ko ubuyobozi budufasha muri iki kibazo.”

Mugenzi we nawe avuga ko inzu yabo nta gasima kagiyeho nibura ngo kabe kayifasha gukomera.

Aragira ati: “Erega inzu zacu ntacyazibuza kugwa kuko nta gasima kagiyeho, urumva muri make gusenyuka kwazo bifite byinshi biturukaho, nibadufashe kuko bamwe muri twe twatangiye gusembera kubera kubura aho turambika umusaya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko ikibazo cy’iyo miryango hari uburyo bwo kugikemura.

Ati: “Uriya Mudugudu wubatswe hutihuti hafashwa abatari bafite aho bakinga umusaya, ari kuri ubu Umurenge wamaze kubarura inzu zizasubirwamo ku buryo n’abari bamaze kuwuvamo kubera ikibazo cy’inzu zabo na bo bazubakirwa bakagaruka.”

Kuri ubu imiryango itishoboye igera kuri 31 ituye mu nzu yubakiwe na Leta mu Mudugudu wa Nyagasambu uzwi ku izina rya Nyabugogo wo mu Kagari ka Gitovu, ivuga ko nubwo ari yo ibarurwa ko yazanywe gutuzwa muri uwo Mudugudu, yo ari icyiciro cya kabiri kihatujwe kuko ubundi hari abigeze kuhatuzwa mbere yabo barenga mirongo 70 basubiye mu buzima bwo kubunza akarago bitwe nuko inzu bari bubakiwe zahise zisenyuka burundu kubera kubakwa zisondetswe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14