Nyanza: Abarimu 4 bafashwe bakuramo inda y’umunyeshuri

Nyanza: Abarimu 4 bafashwe bakuramo inda y’umunyeshuri

Abarimu 4 bo muri Sainte Trinité de Nyanza, ku wa Gatatu, bafatiwe mu cyuho bari gukuramo inda umunyeshuri bigishaga, bikaba byabereye mu Mudugudu wa Butansinda, Akagari ka Butansinda, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko abo barimu  bafatiwe mu nzu y’umwe muri bo, aho bari bamaze kumuha imiti ikuramo inda, nyuma y’aho abaturage batanze amakuru, aho banahwihwisaga ko umwe muri abo barimu ari we waba yaramuteye inda.

Bivugwa ko uwo munyeshuri yoherejwe mu Bitaro bya Ruhango akiri muzima kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigoma bwavuze ko bwatunguwe n’ayo makuru, bukaba bwizeye ko inzego z’ubugenzacyaha zizagaragaza ukuri, cyane ko abo barimu bafatiwe mu cyuho bahise batabwa muri yombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Ruhango mu gihe iperereza rikomeje.

Ubuyobozi bwa RIB burashimira abaturage ku bw’ubufatanye berekana mu gutanga amakuru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42