Nyamasheke: Yagiye kwiba isambaza mu Kivu arohamamo arapfa

Nyamasheke: Yagiye kwiba isambaza mu Kivu arohamamo arapfa

Majyambere Fabien w’imyaka 55, wari utuye mu Kagari ka Rugali, Umurenge wa Macuka mu Karere ka Nyamasheke, yazindutse ajya kuroba isambaza bitemewe n’amategeko, isaha yatahiragaho bamutegereje baramubura, batangira kumushakisha basanga yapfiriye mu Kivu, umutego utemewe yakoreshaga umwizingiyeho.

Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Macuba, Uwidutije Samuel,yabwiye Imvaho Nshya ko umugore w’uwo mugabo yababwiye ko yabyutse saa kumi n’igice zishyira ku wa  Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, ajya kuroba mu Kivu kandi muri ibi bihe gifunze, akaba yakoraga uburobyi butemewe, ubusanzwe  ngo akaba yajyagayo rwihishwa nk’uko saa mbiri z’igitondo akaba yatashye.

Avuga ko kubera ko yatahaga yihishahije ngo adafatwa byamusabaga gutaha kare, iyo saha yakundaga gutahiraho igeze atarataha,ngo azane izo sambaza baziteke, umuryango we utangira kugira impungenge utangira kumushakisha, n’abaturanyi barabafasha.

Ati: “Umurambo waje kuboneka kuri uwo wa Kane mu ma saa munani z’amanywa mu Kivu, umutego yarobeshaga wamwizingiyeho,”

Yongeyeho ati: “Umurambo wabonetse ku gice cy’Umurenge wa Kirimbi, Akagari ka Nyarusange, ukiboneka wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, ukaba washyinguwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri.’’

Uwidutije yavuze ko bene abo ba rushimusi   bitwikira ijoro bakajya kuroba bitemewe n’amategeko, bangiza umusaruro w’isambaza cyane kuko bica utwana twazo tuba turi gukura ibihe nk’ibi uburobyi mu Kivu buhagaze, ukazasanga n’ubundi gahunda ya Leta yo guhagarika uburobyi mu Kivu amezi 2 ngo isambaza zikure, umusaruro wiyongere ukomwe mu nkokora.

Yasabye abakora uburobyi gukora ubwemewe n’amategeko kuko nk’uyu uguye mu Kivu n’ubusanzwe yari rushimusi, ufata akato gashya agashyiramo imitego itemewe y’ibikuruzo (supaneti), akitwikira ijoro akajya kuroba bitemewe, akagaruka yihishahisha abandi batarabyuka, none abiguyemo nta n’umenye mu by’ukuri uko byagenze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34