Nyamasheke: Umwana yagwiriwe n’igiti arapfa, babiri mu bagitemaga batabwa muri yombi

Nyamasheke: Umwana yagwiriwe n’igiti arapfa, babiri mu bagitemaga batabwa muri yombi

Umwana w’imyaka 8 witwaga Ndikumana Pacifique wo mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, yakurikiye abandi gutashya inkwi mu ishyamba ryarimo risarurwa, igiti kiramugwira arapfa, 2 muri 3 barimo barisarura batabwa muri yombi, umwe arabura.

Iryo shyamba riherereye mu Mudugudu wa Ruhinga II, mu Kagari ka Kagatamu, Umurenge wa Bushenge, mu Karere ka Nyamasheke .

Abo bagabo uko ari 3 batemaga iryo shyamba ku kazi bari bahawe na Dushimimana Théophile utuye i Gashirabwoba mu Kagari ka Kagatamu na we ushakishwa kuko  amakuru avuga ko byabaye ari mu mujyi wa Kigali, akaba yabitemesheje nta cyangombwa cy’ubuyobozi kibimwemerera afite.

Uwahaye amakuru Imvaho Nshya yagize ati: “Ubwo basaruraga iryo shyamba, haje abana batashyaga inkwi baturutse mu Murenge wa Giheke w’Akarere ka Rusizi duhana imbibi, umwana umwe igiti batemaga kimugwira mu mutwe, bamujyana mu bitaro bya Bushenge avirirana mu mazuru no mu matwi, ari muri koma, agejejwe ku bitaro, abaganga bakimwitaho ahita apfa.’’

Mugenzi we na we ati: “Babiri muri 3 batemaga iryo shyamba batawe muri yombi, undi yabuze aracyashakishwa, na Dushimimana Théophile wabahaye akazi arashakishwa ngo abazwe uburyo asarura ishyamba ririmo ibiti bikuze nta ruhushya afite.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, yihanganishije umuryango wabuze umwana, asaba abasarura amashyamba kujya baba babifitiye uruhushya, bakanasarura mu buryo budateza impanuka.

Ati: “Turasaba abasarura amashyamba kujya babikora babanje kubisabira icyangombwa kuko iyo bayasarura  babifitiye uburenganzira  banagirwa inama y’ibyo bagomba kwitwararika  muri uko gusarura ibiti, hanarimo kwirinda impanuka.”

Yavuze ko abatawe muri yombi barimo kubarizwa kuri sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga, igihe abo bandi bagishakishwa.

Yanasabye ababyeyi kwirinda gukoresha abana imirimo ibarenze ubushobozi, kuko nk’umwana w’imyaka 8 kumutuma gutashya inkwi atari byo, hakwiye kujyayo abakuru, bafite imbaraga zo kuzikorera.

Ikindi ni uko bagiye gukangurira abasarura amashyamba kujya babanza gushaka ubwishingizi, kuko uretse n’umwana nk’uyu wagwirwa n’igiti kiri gutemwa, n’abayasarura ubwabo bashobora kuhahurira n’impanuka,ubwishingizi buhari bikaba bitateza ibibazo.

Yavuze ko mu ngamba bafashe, harimo kugenzura ko abasarura amashyamba hirya no hino mu Murenge babifitiye uruhushya, bakanagirwa inama yo kubikora kinyamwuga birinda impanuka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14