Nyamasheke : Umwana w’imyaka 8 yatwawe n’umugezi aburirwa irengero 

Nyamasheke : Umwana w’imyaka 8 yatwawe n’umugezi aburirwa irengero 

Umwana witwaga Ndayisenga Jonas w’imyaka 8, wo mu Mudugudu wa Nyarusiza, Akagari ka Nyakavumu, Umurenge wa Mahembe w’Akarere ka Nyamasheke, wigaga mu wa mbere w’amashuri abanza, yatwawe n’umugezi wa Nyarusiza yari akandagiyemo agira ngo awambuke amazi yawo ahita amutwara aburirwa irengero.

Umukuru w’Umudugudu wa Nyarusiza, Nsengiyumva Jean, yabwiye Imvaho Nshya ko ibyo byabaye  mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo imvura yagwaga ari nyinshi cyane, uyu mwana  wari wavuye mu Murenge wa Karambi uhana imbibi n’uyu wa Mahembe.

Yavuze ko yari kumwe n’undi w’umuturanyi, w’imyaka 7, bajya kugama kwa nyirakuru w’uyu muturanyi, baryamayo barasinzira.

Ati: “Bakangutse n’imvura yahise batangiye gukina berekeza mu baturage bari hakurya y’akagezi ka Nyarusiza. Kubera ko nubwo ari akagezi gato iyo imvura iguye, amazi akabamo menshi cyane, abo bana ntibabimenye.”

Avuga ko baciye mu kayira kari haruguru y’ikiraro gihari abantu bakunda kunyuramo bambuka ako kagezi, uwo mwana ari imbere y’uwo mugenzi we w’imyaka 7, akandagiyemo ngo yambuke amazi aramutwara.

Ati: “Uwo w’imyaka 7 wari utarambuka abonye mugenzi we ako kagezi kamutwaye yahise ajya kubibwira nyina wacururizaga hafi aho, amakuru aratangwa, anabwirwa ababyeyi be.”

Arakomeza ati: “Baje dufatanya gushakisha umwana arabura, turacyamushakisha.”

Avuga ko bahise babwira abaturage kurinda abana babo muri ibi bihe by’imvura nyinshi itera ibiza binyuranye ikanuzuza imigezi, bakamenya aho bari n’aho bakinira kugira ngo hatazagira undi utwarwa n’umugezi nk’uyu cyangwa ibiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Mahembe, Uwamahoro Rachel avuga ko habayeho uburangare bwa nyirakuru w’uyu mwana wundi aho bari baryamye, utaramenye igihe babyukiye n’igihe bamucikiye, bakarinda bagera kuri aka kagezi kagatwara uriya atazi aho bari.

Ati: “Turasaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo, kuko nk’uyu mukecuru iyo abuza aba bana kugendagenda imvura ihise ruriya rupfu rutaba rwarabayeho.”

Yunzemo ati: “Iki gihe hari imvura nyinshi irimo ibiza byinshi, aha ni mu misozi miremire, n’inkuba ishobora kubakubitira muri iyo migezi. Rwose ababyeyi barusheho kwegera abana babo bamenye aho bari n’ibyo bahugiyemo imfu nk’izi zirindwe.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42