Nyamasheke: Umusore w’imyaka 18 yahishije ibicuruzwa bya miliyoni 2,7 Frw

Nyamasheke: Umusore w’imyaka 18 yahishije ibicuruzwa bya miliyoni 2,7 Frw

Ndagijimana Gilbert w’imyaka 18 yatikirije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 2,7 z’amafaranga y’u Rwanda mu nzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro, mu isantere y’ubucuruzi ya Mugonero, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke.

Iyo nyubako yafashwe n’inkongi ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yahiriyemo ibicuruzwa by’abacuruzi 11 bakoranaga n’uwo musore.

Bivugwa ko inkongi yafashe iyo nzu uwo musore yagiye kurya ahagana saa munani z’igicamunsi cyo ku itariki ya 26 Nzeri 2024, ariko ngo icyaba cyayiteye ntikiramenyekana kugeza ubu.

Ndagijimana Gilbert w’imyaka 18 avuga ko nk’umusore wihangiraga umurimo anageze kure  asubiye inyuma cyane.

Ati: “Narangije uwa 3 w’ayisumbuye, nza guhangira ubuzima aha kandi nari ntagiye kugera kure kuko kuba nari ngeze hafi 3 mu mwaka umwe gusa nari maze nkora. Nagiye kurya bampamagara nkiriyo bambwira ko byose bihiye ngarutse nsanga nta na kimwe cyakuwemo, ubu nyine ndibaza bikanyobera cyane ko nta n’ubwishingizi nari mfite.”

Uhagarariye abacuruzi muri iyi santere ya Mugonero Nambajimana Jean, avuga ko bategereje iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi, akababazwa cyane n’iki gihombo cy’arenga 19 bagenzi be bagize.

Ati: “Ni igihombo gikabije cyane kitari cyitezwe, cyane ko nta bwishingizi bose bari bafite. Turi kugerageza kubahumuriza ariko ntibyoroshye, hakanewe icyo Leta yakora ngo ibasubize mu buzima busanzwe na ho ubundi birakaze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yavuze ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane mu by’ukuri icyateye iyi nkongi, akaba yongeye gukangurira abacuruzi kujya bakora bafite ubwishingizi kuko iyo babugira hari uburyo bari kugobokwa.

Ati: “Inkongi yabangirije bikomeye, icyayiteye kiracyashakishwa. Turihanganisha abagize ibyo byago tukanashimira abaturage, ingabo, polisi, ubuyobozi n’izndi nzego zatabaye bikiba bakazimya umuriro utarakwira hose.”

Aka Karere kibasiwe n’inkongi z’umuriro muri ibi bihe, haba ku nzu z’abaturage, amashyamba n’inyubako z’ubucuruzi, hakiyongeraho n’ibiza bikunze kukibasira mu bihe by’imvura.

Meya Mupenzi Narcisse agasaba abaturage kwirinda icyateza inkongi n’ibiza kuko bigaragara ko ibyo  byangiza bitagira ingano.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14