Nyamasheke: Umumotari yahitanywe n’imodoka

Nyamasheke: Umumotari yahitanywe n’imodoka

Mbuguje Fred w’imyaka 23 wari umumotari yahitanywe n’impanuka y’imodoka yataye umukono wayo ikamusanga mu gisate cye, ahasiga ubuzima.

Uwo mumotari yari uwo mu Mudugudu wa Museke, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke wakoreraga mu Kirambo, umurenge wa Kanjongo, wari ufite moto ifite pulake RH 942B, yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa TRUCK DONG FENG ya kampani ya OX itwara imizigo, ifite pulake RAH 531C ahita yitaba Imana,umushoferi aracika.

Umwe mu babonye iyo mpanuka iba, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo modoka yavaga mu bice bya Hanika yerekeza i Kibogora, yageze mu Mudugudu wa Nkero, Akagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo igonga uwo mumotari ahita yitaba Imana.

Ati: “Kugeza ubu ntituramenya icyateye iyo mpanuka kuko n’umushoferi yahise ava mu modoka akayita aho akiruka, umumotari kuko ari uw’ino twari tumuzi, mu kanya abapolisi bakorera ino tubona baje gupima aho impanuka yabereye, umurambo we tuwukura mu muhanda, tuwujyana ku bitaro bya Kibogora, nta kindi twamenye.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka yatewe n’uwari utwaye imodoka yataye umukono wayo isatira uwo wari utwaye moto.

Ati: “Yamugonze babisikanaga, moto yavaga mu Kirambo yerekeza Hanika, amusanze mu gice cye cy’umuhanda, umumotari ahita apfa,shoferi arabura.  Impanuka yatewe n’imiyoborere mibi no kudasatira inkombe z’umuhanda byakozwe n’umushoferi wari utwaye iyo modoka. Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.”

Yihanganishije umuryango wabuze uwawo, avuga ko umushoferi agishakishwa, yongera gusaba abashoferi kwitwararika, birinda uburangare ubwo ari bwo bwose kuko ahanini ari bwo butera impanuka nyinshi, bakibuka ko umuhanda baba bawusangiye n’abandi, bakubahiriza amategeko awugenga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40