Nyamasheke: Umugore utwite inda y’amezi 2 yakubiswe n’inkuba ararokoka

Muhawenimana Rosette wo mu Mudugudu wa Gatagara, Akagari ka Jurwe, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke utwite inda y’amezi abiri, yakubiswe n’inkuba ari mu gikoni atetse ku bw’amahirwe we n’uwo atwite basanga nta kibazo bafite.
Inkuba yamukubise mu mvura nyinshi yagwaga muri ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 18 Nzeri 2025, Muhawenimana we akaba yari atetse akabona ibishashi byinshi bimugezeho akagwa igihumure.
Ati: “Abari mu nzu bumvise mu gikoni umuntu yikubita hasi barebye basanga ni we urimo ugaragurika, ataka, avuga ko mu nda hamurya cyane, abababara cyane ukuguru.”
Umugabo ni we wavuze ko umugore we atwite inda y’amezi abiri, bakaba bamwihutanye kwa muganga ku Ivuriro ry’ibanze rya Jurwe, ahita agezwa ku Kigo Nderabuzima cya Rangiro.
Ku bw’amahirwe basanze umubyeyi n’umwana atwite nta kibazo bagize.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugore ari kwitabwaho n’abaganga ku Kigo Nderabuzima cya Rangiro, ubuzima bwe n’ubw’uwo atwite bumeze neza.
Ati: “Bikimara kuba yagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Rangiro bapimye basanga inda nta kibazo yagize, n’ukuguru basanga kutababaye cyane, baramuhumuriza, banakomeza kumwitaho.”
Yakomeje agira ati: “Turizera ko mu masaha ari imbere bashobora kumusezerera kuko nta bindi bibazo agaragaza.”
Uriya mubyeyi yakubiswe n’inkuba hari hashize ukwezi nanone muri uyu Mudugudu wa Gatagara, inkuba ihakubise abantu umunani bo mu ngo enye zitandukanye, inatwika kashipawa 7.
Yavuze ko nubwo batabuza inkuba kuza ariko abaturage basabwa gukurikiza amabwiriza yose bahabwa ajyanye no kuzirinda, arimo kwirinda kugira ibyo bacomeka mu mvura, kwirinda kuvugira kuri telefoni, n’andi mabwiriza.