Nyamasheke: Inzu n’igikoni byahiye bikongokana n’imyaka yo mu murima

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 23, 2025
  • Hashize amasaha 15
Image

Dusabeyezu Callixte wo mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Mwezi, Umurenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke asigaye iheruheru nyuma yo guhisha inzu yabanagamo n’umugore n’abana babo 2, hakanashya igikoni n’igice yakoreragamo ububaji n’ubudozi n’ibikoresho yakoreshaga byose bigakongoka, bigafata urutoki n’ibisheke n’indi myaka.

Yabwiye Imvaho Nshya ko inkongi yabaye mu ma saa saba n’igice z’amanywa zo ku wa 21 Nzeri 2025, ubwo yari hanze umugore avuye gusenga, amaze guteka, ari mu nzu nini n’abana abagaburira, abona umuriro mwinshi uturutse mu gikoni n’igice bifatanye cyakorerwagamo ububaji n’ubudozi, uhise ufata inzu nini uraguruma, unafata imyaka mu mirima.

Ati: “Turakeka ko ari umuriro wo mu ziko batari basize bazimije, kuko igikoni, aho twabarizaga tunahadodera, n’inzu nini byose ari imbaho zinasize vidanje, umuriro wahise ubifatira rimwe uragurumana ku buryo kuwuzimya bitashobokaga. Abaturanyi bantabaye baragerageza biranga, ahubwo umuriro ukwira mu murima n’imyaka urayikongora.”

Dusabeyezu usanzwe ari umubaji, yabarizaga aho iwe mu nyubako yari ifatanye n’igikoni n’umugore we ari yo adoderamo, ko uretse imashini idoda umugore yashikuje, bimwe mu bikoresho byayo bigasigaramo, ibikoresho byose by’ububaji byarakongotse, ibyo yari yabaje by’abakiliya n’imyenda umugore yari yadoze n’iyo yari yahawe n’abakiliya be atarayidoda byose bikongokeramo.

Ati: “Imashini nakoreshaga mu bubaji, amaranda, inkero n’ibindi, intebe ba nyirazo bagombaga kuza gutwara amwe barayanyishyuye banzaniye andi, imyenda yose umugore yadodaga inarimo iy’abanyeshuri, nta na kimwe cyarokotse n’ibyari mu nzu nini byose birashya birashira, dusigaye iheruheru.”

Yongeyeho ati: “Ntihahiye inzu n’ibyari muri izo nzu gusa, umuriro wanafashe ibitsinsi birenga 80 by’insina inyinshi zariho ibitoki nta na kimwe cyajyaga munsi y’amafaranga 10 000, ari urutoki rwa kijyambere, hanashya umurima w’ibisheke, uw’imyumbati, n’imboga mu karima k’igikoni n’imbaho zari mu mbuga zitegereje kubazwa.”

Avuga ko inzu n’ibyari bizirimo byahiye byabariwe agaciro k’arenga 6 700 000 Frw hatabariwemo imyaka yo mu mirima, inkongi inafata urutoki rw’umuturanyi we, akavuga ko ibyamubayeho birenze uruvugiro.

Ati: “Nabuze icyo nakora, umugore namwohereje iwacu n’abana, jye umuturanyi ampa aho ndyama. Iyaba nari mbonye nibura uwampa udukoresho duke tw’ububaji nkaba nshaka ikintungira umuryango. Ndanasaba Akarere ubufasha nkabasha kubona ahandi mba, cyane cyane ko ino mu byaro tutagira ubwishingizi bw’inyubako tubamo n’izo dukoreramo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Karengera, Mbanenande Jean Damascène, yihanganishije uyu muryango, avuga ko aha ari aha 3 hahiye, bibaye n’abahishije mbere batarabona ubufasha, ubuvugizi bukomeza kuri abo bose n’abandi bagize ibindi biza bitandukanye ngo harebwe icyabakorerwa kuko ari benshi.

Ati: “Muri wa muco wacu mwiza wo gutabarana turanakangurira abaturage kumufasha kuba yabona ikiba kimutunze n’uburyo yabona udukoresho tumufasha gusubira mu mirimo ye, tunakomeza ubuvugizi ngo akarere kagire icyo kabafasha bose, cyane cyane ko uyu we n’imyaka mu murima yahiye, murumva ko bitoroshye.”

Yasabye abaturage gusubiramo inyubako zabo bakareka gufatanya cyane ibikoni n’inzu nini, bitewe n’uko bubakisha imbaho iyo kimwe gifashwe gihita gikongeza ikindi, ariko harimo intera nubwo yaba nto ntizajya zihita zihira rimwe gutya.

Yanabasabye kujya bareba niba bazimije neza umuriro wo mu gikoni bamaze guteka, kuko n’agashirira gashobora kubacika batakabonye kakaza gutwika inzu yose.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 23, 2025
  • Hashize amasaha 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE