Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yakomerekeje 6

Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yakomerekeje 6

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Dong Feng ifite plaque RAH 671F yagonganye na Toyota Coaster ifite plaque RAC 793 Q abantu 6 bari muri Coaster barakomereka.

Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Mahembe, akarere ka Nyamasheke mu muhanda wa Kivu belt.

Imodoka yo mu bwoko bwa Dong Feng yavaga mu isantere y’ubucuruzi ya Mugonero yerekeza mu ya Karengera, itwawe n’umushoferi witwa Masezerano Emmanuel naho Coaster yavaga Rusizi yerekeza Rubavu, itwawe n’umushoferi witwa Ntigengwa Innocent.

Uwari uri aho iyo mpanuka yabereye wavuganye na Imvaho Nshya yavuze ko iyi Dong Feng ikimara kugonga iriya Coaster hakomeretse 6.

Ati: “Hahise hakomereka bidakabije  6 bari muri Coaster, iyo  Coaster irangirika mu ruhande rw’imbere, Dong Feng igongwa mu rubavu. Mu by’ukuri ni amahirwe akomeye cyane abashoferi bombi bagize kuko uburyo impanuka yari imeze yari guhitana benshi, ariko hakomereka bariya 6 gusa, bitari cyane.”

Umwe mu bari muri Coaster we yagize ati:  “Yadukubise ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima. 6 twari kumwe bahise bakomereka, ariko kuko bitari bikomeye cyane, twahise duhabwa indi modoka na bo turajyana buri wese avuga ko aho gukerererwa yihangana akaza kujya ku ivuriro ryegereye aho aviramo.”

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yabwiye Imvaho Nshya ko abo bagenzi 6 bakomeretse byoroheje, byatumye bakomezanya urugendo n’abandi aho indi modoka iziye.

Ati” Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’uwari utwaye Dong Feng.”

Yakomeje ati: “Tuributsa abatwaye imodoka kwitwararika igihe bari mu muhanda, birinda umuvuduko n’uburangare.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14