Nyamasheke: Ikamyo yo muri RDC yarenze umuhanda ihitana umushoferi

Nyamasheke: Ikamyo yo muri RDC yarenze umuhanda ihitana umushoferi

Ikamyo ifite ibirango byo muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yari yikoreye sima, yarenze umuhanda ubwo yari ivanye iyo sima mu Mujyi wa Uvira yerekeza i Goma iciye mu Rwanda, ihitana umushoferi wayo ukomoka mu Burundi. 

Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Rugaragara, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2024. 

Amakuru atangwa na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, agaragaza ko uwo mushoferi yari ari kumwe na tandiboyi wakomeretse, muri iyo kamyo ifite Pulake CGO 3613AE22.

Umuvugizi w’iryo shami rya Polisi rishinzwe umutekanowo mu muhanda SP Emmauel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko impanuka yatewe n’uko umushoferi yageze mu ikorosi ahamanuka, kurikata bikamunanira, icy’inyuma kikayumbayumba kikamurusha imbaraga. 

Ikindi kandi ngo yari anikoreye sima zirenze ubushobozi bw’imodoka, binajyanye no kutaringaniza umuvuduko; byatumye ikamyon irenga umuhanda igwa mu kabande nko muri metero 100, shoferi ahita apfa.

Ati: “Umurambo we wanjyanywe mu Bitaro bya Mugonero, kimwe na tandiboyi we wari wakomeretse ku kuboko akaba ari kwitabwaho n’abaganga muri ibyo bitaro. Imiryango yabo yamenyeshejwe iby’iyo mpanuka kugira ngo ize ibarebe  kimwe n’imodoka yabo n’imizigo yari itwaye, iyo miryango iri mu nzira iza.”

Yasabye abashoferi kwitwararika igihe bari mu muhanda, kuko umushoferi ni we uba uzi ibyo atwaye uko bingana, niba ari ahamanuka akamenya aho agomba gufatira feri ahaboneye, mu ikorosi akamenya uko aryitwaramo.

SP Emmanuel Kayigi avuga ko kubona umushoferi ananirwa gukata ikorosi biba bigargaza ko yari ari ku muvuduko utajyanye n’aho ageze n’uburemere bw’umuzigo atwaye. 

Ikindi kandi yavuze ko impanuka nk’izi zinaterwa ahanini n’uko umuyobozi w’ikinyabiziga aba yarengeje ubushobozi bw’ibyo asabwa gutwara mu modoka ye. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14