Nyamasheke: Hegitari n’igice za Pariki ya Nyungwe zafashwe n’inkongi y’umuriro

Nyamasheke: Hegitari n’igice za Pariki ya Nyungwe zafashwe n’inkongi y’umuriro

Igice cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe  kiri mu bilometero birenga 10 uvuye aho iyi pariki itangirira cyafashwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024.

Igice cyafashwe n’inkongi giherereye mu Mudugudu wa Gacyamo, Akagari ka Wimana, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke winjiramo rwagati. 

Abaturage bahise batabara ndetse bagerageza uko bishoboka byose barawuhashya.

Umwe mu barinzi b’iyi Pariki Kabayiza Assouman, yabwiye Imvaho Nshya ko inkongi y’umuriro yatangiye kugaragara saa kumi z’umugoroba wo ku wa Gatandatu ukaba wajimijwe kugeza saa tatu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru. 

Yavuze ko ubwo batangiraga kubona umwotsi babanje kugorwa no kumenya nyirizina aho ishyamba ririgushya kuko hari kure, bituma bataha bagaruka mu rucyerera. 

Ati: “Twageze saa mbiri z’ijoro tujya inyuma mu baturage umuriro tukawubona, twageramo imbere tukabura aho riri guhira ariko umwotsi ucumba ari mwinshi, kuko hari kure kandi hazitanye.”

Yakomeje ati :”Twatashye muri iryo joro tutahabonye neza, rirara rishya, tuzinduka saa kumi n’imwe z’igitondo zo kuri iki Cyumweru dukomeza gushakisha, tuhabona mu ma saa munani z’igicamunsi, ni bwo twabonye kujyanayo abaturage,abayobozi n’inzego z’umutekano  tujya kuzimya.

Avuga ko  bageze yo bakabona umuriro ari mwinshi kandi bushobora kwira nta gikozwe kinini, nk’uko bisanzwe bacukura imiferege ku mpande z’ahashyaga ngo hatagira ahandi hafatwa, abaturage barataha, abarinzi barahasigara,igice cyahiye kikaba kibarirwa muri hegitari n’igice.

Ati: “Umuriro wahosheje ariko kuko  ivu riba rikiri igishyuhira, mu biti n’amakara umuriro urimo. Umuyaga ushobora kuwuhembera rikongera rigashya, turayemo  kugira ngo dukomeze tuwucunge, nibigera ejo kumanywa nta handi tubona harashya tuzaba twizera ko wazimye, tuhave.”

Avuga ko kugeza ubu batazi icyateye iyi nkongi, ariko bakeka ko haba hari nk’uwagiyemo guhakura ubuki mu giti yagitwika umuriro ugakwira hose icyo gice cyose kigashya. 

Baboneyeho gucunga ko nta giti cyaba cyabihishe umuriro urimo, cyangwa kikarenga imbibi bawuhaye kigakongeza ibindi bice.

Imvaho Nshya iracyashakisha abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke n’aba Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kugira ngo batange amakuru yisumbuyeho kuri iyo nkongi y’umuriro.

Bibaye hashize iminsi mike ubuyobozi bw’iyi Pariki buri mu bukangurambaga bwo gushishikariza abayituriye kurwanya inkongi z’imiriro n’ibindi byose byakwangiza inyamaswa n’ibimera biyirimo, ubukangurambaga buracyakomeje.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14