Nyamasheke: Hafashwe batanu bahinduye urugo aho gusengera binyuranyije n’amategeko

Nyamasheke: Hafashwe batanu bahinduye urugo aho gusengera binyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n’Akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025, beretse itangazamakuru abantu batanu bafashwe basenga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bafashwe basengera mu rugo rw’umwe muri bo bari barahinduye urusengero, ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama, rwari ruteraniyemo abagera kuri 20.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko gusenga n’imyemerere bigomba kugendana n’amabwiriza abigenga yashyizweho.

Yagize ati: “Hashyizweho gahunda y’igihugu itanga umurongo w’uburyo imyemerere, gusenga n’aho guteranira bikorerwa, hubahirizwa amabwiriza.

Twabanje gufata umwanya wo kwigisha, bamwe bakabifata nko guta igihe, ntibemere cyangwa ngo bubahirize ibyo basabwa. Niyo mpamvu aba bafashwe mu Karere ka Nyamasheke kandi ibi ni ibikorwa bizakomeza no mu tundi turere.”

ACP Rutikanga yaburiye abantu bagifite imitekerereze yo kumva ko bazajya babyuka bakerekeza munsi y’igiti n’ahandi hatemewe, bakahagira aho guteranira no gusenga batazihanganirwa kuko bishyira imiryango yabo mu bukene buhoraho, bikanabangamira ituze n’umudendezo rusange by’abaturage.

Dr. Murangira Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko aba batanu bafashwe ari bo bagize uruhare rutaziguye mu kwimurira urusengero mu rugo rw’umwe muri bo.

Yavuze ati: “Muri 20 basanzwe barimuriye urusengero mu rugo rw’umwe muri bo ufite imyaka 47 y’amavuko, batanu barimo n’uwo nyir’urugo; iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ari bo bafite uruhare rutaziguye muri ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko, aho bari bariyise itorero Kristu w’Abera ritemewe.”

Dr. Murangira yavuze ko iyo urenze ku mabwiriza n’amategeko yashyizweho uba ukoze icyaha gihanirwa, niba urusengero rwarafunzwe batagomba kwimukira mu rugo kandi ko kubaha Imana bijyana no kubaha amategeko y’igihugu.

Ati: “Kubaha amategeko y’igihugu nibwo buryo bwiza bwo kubaha Imana. Iyo utubashye amategeko y’igihugu witwa ikigomeke, hagakurikiraho ibihano kandi ntituzarambirwa gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko kuko ari zo nshingano zacu.”

Yashishikarije abashumba n’abayobozi b’amatorero kujya bibutsa abayoboke babo ko nta we uri hejuru y’amategeko babakangurira kuyubahiriza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke (Mayor), Mupenzi Narcisse yavuze ko nta muntu ubujijwe uburenganzira bwo gusenga ariko ko iyo babukoresheje nabi bibangamira  abandi n’iterambere rusange kuko akenshi ababigaragaramo usanga batitabira ibikorwa rusange by’iterambere.

Mu gihe gishize mu Karere ka Nyamasheke hahagaritswe insengero 490 zagaragaje kutuzuza ibisabwa n’amabwiriza agenga insengero.

Mayor Mupenzi yavuze ko hagiye kurebwa niba hari izamaze kuzuza ibisabwa kugira ngo zibashe gukomorerwa, asaba abaturage kuba bifashisha izihari zujuje ibisabwa.

Itegeko N°72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere ivuga ko Umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya, mu 
mikorere, imigenzo n’inyigisho byabyo, bibujijwe kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, amahoro n’umutekano bya  rubanda, ituze n’ubuzima byabo, umuco mbonezabupfura, imyitwarire myiza, ubwigenge n’uburenganzira shingiro by’abandi.

Ingingo ya 230 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese urwanya ku buryo ubwo ari bwo bwose, unanirana bya kiboko, usagarira cyangwa ukoresha ibikangisho bikorewe abayobozi cyangwa abakozi ba Leta cyangwa abikorera, abashinzwe umutekano mu gihe bubahiriza amategeko, amabwiriza, ibyemezo by’ubutegetsi cyangwa ibyemezo by’urukiko, aba akoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.

lyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14