Nyamasheke:  Biteguye gukura impamba y’ubuzima muri gahunda y’Intore mu Biruhuko

Nyamasheke:  Biteguye gukura impamba y’ubuzima muri gahunda y’Intore mu Biruhuko

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamasheke ruvuga ko rwiteguye kubyaza umusaruro gahunda y’Intore mu Biruhuko yatangijwe tariki ya 3 Kanama 2024, aho biteguye no gusiga ibikorwa by’iterambere mu gihe bazamara bakora.

Gahunda y’Intore mu Biruhuko ifasha urubyiruko kwidagarura, kubarinda ingeso mbi no kuba imburamukoro, ahubwo bagatozwa gukora, imikino inyuranye, umuco n’ibindi.    

Rumwe mu rubyiruko rwaganiriye n’Imvaho Nshya rwavuze ko rwiteguye kungukira muri iyi gahunda ndetse rukaba n’ingirakamaro ku gihugu.

Uwimana Joyeuse ati: “Twiteguye kubyaza umusaruro ufatika iyi gahunda kuko ni ngarukamwaka kandi n’ubushize twarayitabiriye itugirira akamaro kanini cyane. Twarasabanye, tugirwa inama  z’imyitwarire myiza, twigishwa isuku, ubuzima bw’imyororokere, n’andi masomo adufasha, twubakira abatishioboye tunabakorera uturima tw’igikoni. Mbese natwe twumva ko hari icyo dusize ku misozi iwacu dusubiye ku mashuri n’ubu ni ko tuzabikora.”

Niyonizeye Elisé wiga mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye, we avuga ko ari ubwa mbere azaba yitabiriye ariko yayishimiye cyane. Ati: “Buri wese nzi ndamubwira tuzajye twitabira ibikorwa byose uko byateganijwe. Kuhabura ni umuziro  kandi natwe twiteze kuhakura byinshi bizatubera impamba y’ubuzima buri imbere.”

Iyi gahunda yitezweho kuzarangira ku wa 12 Nzeri 2024,  izaba mu byiciro bibiri birimo icy’abana bafite imyaka 6 kugeza kuri 12 ibera ku rwego rw’Umudugudu ndetse n’iy’abafite 13 kuzamura ibera ku rwego rw’Akagari aho abana bagira amahirwe yo guhomera inzu abaturage, kubumba amatafari yo kubakira abatishoboye no kubakira uturima tw’Igikoni, gahunda z’isuku n’isukura n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano w’umusigire Bandora Gratien, yagize ati: “Nk’iwacu mu Murenge wa Kagano biteganyijwe ko bazubakira abantu batanu, bakazanakora ibindi bikorwa biba kabiri mu cyumweru kuva saa munani z’igicamunsi kugera saa kumi. Amasaha abiri rero barasabwa kuzajya bayakoresha neza ibyateganijwe birimo inyigisho bazahabwa n’iyo mirimo bazakora.”

Mu biganiro bazahabwa ngo harimo ibyo gukunda Igihugu, gukunda umurimo, ubuzima bw’imyororokere, kwirinda ibiyobyabwenge, umutekano n’ibindi.

Ababyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya na bo bashimiye cyane Leta iyi gahunda kuko ibafasha mu gukurikirana abana babo mu biruhuko, bizeza ko bazayigiramo uruhare rufatika.

Uwanyirigira Pélagie, ati: “Mfite abana bane bose barebwa na yo. Ku wa Kabiri no ku wa Kane nzajya mbaha ibyo bakora mbere ya saa munani, nizigera mbahwiture bagende menye ko bagezeyo bataciye izindi nzira. Nibanaza bambwire icyo bahakuye ku buryo  bitazababera amasigaracyicaro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, avuga ko ari igihombo kinini cyane  ku batazitabira iyo gahundaya Leta igamije kubafasha mu mikurire yabo mu by’umubiri n’impagarike.

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku  Cyumweru taruki ya 4 Kanama 2024 ku rwego rw’Akarere ka Nyamasheke, yitezweho kurinda abana ibishuko byinshi bishobora kubangiza.

Mu mpanuro yahaye uru rubyiruko, Meya Mupenzi yarusabye kwirinda gutwarwa n’ibibonetse byose, ati: “Turabasaba imyitwarire ya gitore, mwumve ibyo muzaganirizwa n’abazabaganiriza bose. Mukore ibiteganyijwe muri yo minsi ntimuzigande kuko nta ntore yiganda. Kuko n’aya  ni amahirwe akomeye Igihugu kiba kibahaye ngo muyabyaze umusaruro.”

Yasabye ababyeyi kuzafasha abana kuyigaragaramo, yizeza ko hazakorwa ibishoboka byose urubyiruko rwitabiriye rukungukira byinshi muri iyi gahunda, haba ubumenyi ngiro n’ububakira ubwenge.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14