Nyamasheke: Bisi yagonze igiti bikekwa ko shoferi yasinziriye atwaye

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 10, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Imodoka ya Bisi yo mu bwoko bwa ‘Coaster’ yavaga mu Mujyi wa Kigali yarenze umuhanda igonga igiti igeze mu Mudugudu wa Kamasera, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, abagenzi bakeka ko shoferi yari yasinziriye kuko yigeze kubabwira ko bamurekaakaruhukaho gato ariko bakanga.

Iyo mpanuka y’iyo modoka yari itwaye abagenzi 17 mu by’amahirwe nta muntu yahitanye ariko hakomeretse abantu batatu bari imbere ahp shoferi yagongesheje.

Umwe mu bagenzi 14 batagize icyo baba bari bayirimo wavuganye na Imvaho Nshya, yagize ati: “Ashobora kuba yari ananiwe cyane kuko yigeze no kutubwira tukiri kure ko yumva afite ibitotsi twamureka agahagarara akaruhuka gato, abagenzi baranga, baravuga ngo nabihutane batahe. Yageze ku Rwesero tubona imodoma itaye umuhanda ayikubita ku giti ni cyo cyayigaruye, irangirika.”

Yakomeje auga ko mu bagenzi batatu bakomeretse harimo uwavugaga ko ababara cyane akaguru k’iburyo, hakaba n’uwakomeretse amaguru yombi n’uwavugaga ko ababara akaguru k’ibumoso n’umutwe.

Abakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke, abatagize icyo baba bohererezwa indi modoka yabakomezanyije urugendo.

Undi mugenzi bari kumwe yagize ati: “Bidusigiye isomo ry’uko niba umushoferi avuga ko yumva ananiwe agasaba abagenzi kuruhuka bajya bamuha uwo mwanya kuko n’ubundi kumushyiraho igitutu ngo natwihutishe ntacyo byatumariye ahubwo byari bigiye gutuma tuhasiga ubuzima. N’igihe yari kumara aruhuka akadutwara neza cyashiriye aho dutegereje indi iza kudutwara.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda SP Emmanuel Kayigi, yemeje ko uwo mushoferi witwa Murindahabi Jean yageze ahitwa ku rwesero akayobora nabi ikinyabiziga bigatuma arenga umuhanda.

Ati: “Mu bagenzi yari atwaye, batatu ni bo bagize udukomere duto kuko bagiye kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke bahita bataha.”

Yavuze ko imiyoborere mibi y’ikinyabiziga ari yo yatumye arenga umuhanda akagonga igiti, asaba abashoferi gutwara bazirikana ko ubuzima bw’abo batwaye buri ku mitwe yabo, bakajya bategura ingendo zabo neza.

Bivugwa ko umushoferi w’iyi modoka yabanje gusaba abagenzi akanya ko kuruhukaho gato ariko bakamubera ibamba
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 10, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE