Nyamasheke: Abacururiza mu isoko rya Karengera bikanga gutembanwa n’imivu

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 9, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image
Baterwa inkeke n'umuvu w'amazi urinyuramo iyo imvura yaguye

Abacururiza mu isoko rya Karengera riri mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke baratabaza bavuga ko imivu y’amazi y’imvura irikwiramo ishobora kubatwarana n’ibicuruzwa byabo, kimwe n’umuyaga ugurukana ibicuruzwa byabo, bagasaba kubakirwa isoko rizima.

Abarikoreramo babwiye Imvaho Nshya ko rimaze imyaka irenga 60 rikora, ntacyo ryahindutseho.

Umuhanda ugana ku kigo nderabuzima cya Karengera uricamo hagati, ibiribwa birimo imboga n’imbuto ubisanga hasi mu zuba byuzuraho ivumbi, mu mvura byuzuye icyondo.

Bavuga ko rikorerwamo n’abarenga 100, bakorera mu buryo bugoye cyane, umuyaga utwara imitaka baba bashyizeho n’uduti baba bahakikije, bakavuga ko bakomeje kuridindiriramo kuko batarikoreramo uko riri ubu ngo batere imbere.

Uwihaye Emmanuel uhacururiza ubuconsho, yagize ati: “Riteye agahinda kuko ntiwanavuga ko ari isoko rimaze imyaka irenga 60. Iyo imvura iguye kiba ari igihombo kuri twe kuko bimwe mu bicuruzwa nk’amasabune, umunyu, isukari, ifu n’ibindi bishonga biranyagirwa bigahinduka amazi masa kandi nta duka wabijyanamo.’’

Uwiteguye Jeannette w’imyaka 58, uvuga ko yavutse rihari, kandi ko muri iyi myaka yose nta kantu na kamwe ryigeze rihindukaho.

Ati: “Mporana ubwoba ko umuvu w’amazi wazantwarana n’ibyo nshuruza. Aha nkorera iyo imvura ibaye nyinshi umuvu ushaka kuntwarana n’ibicuruzwa. Sinajya kugama kuko mbisize abajura babyiba. Iyo babonye imvura iguye batangira kuza kwibamo ibyagiye bitakara mu mivu y’amazi n’ibyanyagiwe imitaka yagurutse.”

Asaba ko bakubakirwa isoko kimwe n’ubwiherero.

Ati: “Igiteye agahinda cyaryo, ni uko uretse n’umwanda dukoreramo, nta n’ubwiherero rigira.  Turasaba ubuyobozi dukesha byinshi, kutwubakira iri soko tugakora dutekanye.”

Nzabonimana Daniel uhacururiza imyenda, avuga ko iryo soko mu 2025 ritagombye kuba rimeze ritya.

 Ati: “Twasigaye inyuma cyane rwose ugereranyije n’ahandi tujya. Duturiye ikiyaga cya Kivu iri soko ni mpuzamahanga, n’abanyekongo bararirema. Ariko ridukoza isoni cyane kuko n’abaturuka imihanda yose barirema iyo imvura iguye bidutera ipfunwe.”

Basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kumanuka bukareba aho bakorera n’uburyo baridindiriramo aho kuritereramo imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent, avuga ko koko ari isoko ritajyanye n’igihe, hakwiye isoko rya kijyambere ribungura.

Ati: “Ni isoko mu by’ukuri umuntu atakwita isoko nubwo rimaze imyaka myinshi, ry’uduti bashyiraho imitaka, imvura yagwa ya mitaka yafi ya yose umuyaga ukayigurutsa ibicuruzwa byabo bikanyagirwa. Ibyo turabizi neza, kandi koko birababaje cyane kubona mu gihugu nk’iki gitera imbere, abantu bacururiza ahantu nk’aha.”

Arakomeza ati: “No kuba rikorera aho twakwita nko mu muhanda, ibiribwa ubisanga hasi mu gihe dusaba abaturage isuku, ubwacyo ni ikibazo gikomeye. Ibyaryo twarabibonye, tubikorera raporo ijya ku Karere, dusaba kubakirwa isoko rya kijyambere risubiza ibyifuzo by’abaturage, dutegereje igisubizo cy’Akarere twizera ko kizaba cyiza, kuko nta wifuza gukomeza gukorera ahantu nk’aha.”

Avuga ko igihe rizaba ryubatse neza rizaba rikora iminsi yose kuko ubu rikora ku wa 5 gusa na byo bikadindiza abarikoreramo, abarihahiramo n’Akarere kose kagombye kwinjiza imisoro iriturukamo.

Iyo imvura iguye babura aho berekeza
Uwiteguye Jeannette ahorana impungenge z’uko umuvu w’amazi wazamutwarana n’ibicuruzwa bye
Iyo imvura iguye buri wese aba asiganwa no kujya kugama ataye ibicuruzwa
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 9, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE