Nyagatare: Nyakana yishwe na bagenzi be 2 bapfa SIM card

Nyagatare: Nyakana yishwe na bagenzi be 2 bapfa SIM card

Umuturage wo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, Nyakana Ally w’imyaka 38 yapfuye nyuma yo gushyamirana na bagenzi be babiri bapfuye SIM card.

Abakekwaho kumwica ni Ngendahimana Jean Claude na Iyakaremye bafashwe, kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Abari aho bavuga ko abashyamiranye bari kumwe kandi ko nta kindi bapfaga ndetse bakaba bari babanje kuganira mu buryo busanzwe.

Mugabo Daniel yagize ati: “Ibi bintu byatubereye amayobera, abantu batangiye ubona nta bibazo bikomeye bafitanye, bigeze aho batangira gushwana ndetse ubona ko batongana aho bapfaga SIM card igura amafaranga 500. Nyuma tubona barwana ndetse umwe ahita apfa. Ni urupfu rwatunguye abantu.”

Mwesigye Lonard na we yagize ati: “Ibi byabaye gusa twagaye abantu bumva bakwikemurira ibibazo kugera havuyemo urupfu. Abantu bapfuye ubusa, n’iyo umwe aharira undi ntabwo SIM card ari ikintu gikaze. Gusa Ibi bikwiye guha isomo abantu bakomeza ibintu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba, Ukwishatse Ingace, avuga ko abashinjwa kwica mugenzi wabo bafashwe agasaba abaturage kwirinda amakimbirane ahubwo bakajya bageza ibibazo byabo ku buyobozi.

Ati: “Ni byo umuturage witwa Nyakana yapfuye biturutse ku makimbirane yagiranye na bagenzi be bapfa SIM card.
Abakekwa kugira uruhare mu rupfu twe bafashwe, bagiye gukurikirana n’inzego zibishinzwe.”

Akomeza agira atI: “Twakurikiranye intandaro y’uru rupfu dusanga ibintu byashoboraga kuganirwaho Ndetse ntibibe byagera ku gukimbirana.

Nk’ubuyobozi dusaba abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza ibibazo nk’ibi nyamara byakwirindwa.”

Abafitanye ibibazo bakwiye kwegera ubuyobozi yaba mu Tugali, mu Midugudu Ndetse ubu dufite n’amasibo ku buryo bafashwa gukemura ibibazo badashatse kubyikemurira kuko akenshi biteza ibyago nk’ibi.

Ni ukuvuga ko mu iperereza ryakozwe ryagaragaje ko abo basore bagiranye amakimbirane bari banyoye inzoga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14