Nyagatare: Umubyeyi w’abana 3 ugarutse mu ishuri ku myaka 31 yiyemeje kwiga, akaminuza

Nyagatare: Umubyeyi w’abana 3 ugarutse mu ishuri ku myaka 31 yiyemeje kwiga, akaminuza
Uwineza usubiye mu ishuri abyaye 3 afite intego yo kuminuza

Nyuma yo gucikiriza amashuri agashaka umugabo, akabyara abana 3, Uwineza Julienne yiyemeje kugaruka mu ishuri. Afite intego yo gukomeza ndetse akaramgiza na Kaminuza.

Ibi uwineza arabivuga nyuma yo kwisanga ku rutonde rw’abacikishirije amashuri bahawe amahirwe yo kongera kwiga muri gahunda ya Leta yo kubafasha kuzamura ubumenyi ndetse bagahabwa impamyabumenyi.

Uyu mubyeyi avuga ko yahagaritse kwiga ari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Aho amenyeye ko hari gahunda yo gusubiza mu ishuri abatarayarangije, yariyandikishije ndetse aza gutoranywa.

Mu byishimo byinshi aragira ati: “Aho numviye ko ndi mu bemerewe kugaruka kwiga narishimiye ndetse bigera n’aho ndira kubera umunezero. Nahagaritse ishuri bitanturutseho ndetse numvaga ibyo kwiga byararangiye. Ubu ngiye kwiga nshyizeho umwete mpatane ku buryo ngomba kubona impamyabumenyi kandi ngakomeza nkagera muri kaminuza:”

Akomeza agira ati: “Aya ni amahirwe ya kabiri nshimira ubuyobozi bwacu buba bwaradutekerejeho, aho ngomba kuyabyaza umusaruro ntanshike. Nifitiye icyizere kandi numva nzabishobora kuko n’ubundi niga naratsindaga gusa nza gutenguhwa n’iminsi yanzaniye ibibazo.”

Batamuriza Edith ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare avuga ko iyi gahunda bari kuyifashwamo na Imbuto Foundation, aho abaziga mu mashami atandukanye bazakora ibizamini ababitsinze bagahabwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, ndetse ababona amanota ya kaminuza nabo bagakomeza.

Abatangiye kwiga aya masomo basabwa kugira imyitarire myiza bita ku byo bigishwa kugira ngo bizabafashe kugira imibereho myiza no guteza imbere igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet yagize ati: ”Abatoranyijwe muri iyi gahunda y’igihugu yo gusubukura amasomo ku bacikirije amashuri bakwiye kudakerensa aya mahirwe bahawe n’igihugu. Ni bakuru kandi bazi ikibagaruye mu ishuri ndetse n’igihombo baterwaga no kuba batararangije kwiga, aho tubasaba gushyiraho umwete aya mahirwe bakayabyaza umusaruro ntabace mu myanya y’intoki.”

Uyu muyobozi avuga ko mu gufasha abafite abana bagiye guhabwa umuntu wita ku bana igihe ababyeyi bari mu ishuri. Hazashyirwaho icyumba gito cy’irerero ku buryo mu gihe ababyeyi bazaba bari kwiga, abana na bo bazaba bari kwitabwaho.

Mu Karere ka Nyagatare habarurwa abacikirije amashuri basabye kandi bakemererwa gusubukura amasomo yabo bagera ku 167.

Gusaba no kwemererwa gusubukura amasomo bikorerwa ku rubuga ruba rufunguye kuri buri wese aho usaba agomba kuba yararangije icyiciro rusange  kandi akaba atarengeje imyaka 35.

Mu ishuri asanze byarahindutse harimo n’ikoranabuhanga, gusa Uwineza uri mu basubiye kwiga bakuze yiyemeje kwiga akaminuza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Sudani: Abarenga 160 bishwe n’ibitero by’indege  20 Ukwakira 2026 Saa 11:21
  2. Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2 20 Ukwakira 2026 Saa 07:19
  3. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  4. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14
  5. Amavubi U17 yabonye itike ya CAN 2027 nyuma y’imyaka 15  19 Ukwakira 2026 Saa 15:53