Nyagatare: Babangamiwe n’imbwa zizerera zikabarira amatungo

Nyagatare: Babangamiwe n’imbwa zizerera zikabarira amatungo

Abakorera n’abatuye mu mujyi wa Nyagatare no mu nkengero zawo bavuga ko babangamiwe n’imbwa zizerera muri uyu mujyi zikarya amatungo yabo.

Bavuga ko ngo ari ku manywa na nijoro, zidatuza, ku buryo hari inzira amatungo atakinyuramo.

Rusanganwa Donat agira Ati “Imbwa ziherutse kuza ari eshatu zisanga ihene aho nari nayiziritse ziyiteraniraho ku manywa y’ihangu zirayiruma ziyitera ibisebe. Abantu bumvise itaka baza kuzirukana ariko kuko zari zayibabaje n’ubundi yaje gupfa. Ikibabaje ni uko udashobora kumenya niba zifite ba nyirazo, ku buryo bitoroshye kugira aho ubariza igihombo nk’iki ziba ziguteye.”

Naho Kacyohoza Deborah utuye rwagati mu mujyi wa Nyagatare, avuga ko bibangamye kunyuranyuranamo nazo ariko bigahumira ku mirari mu masaha y’ijoro aho urusaku rudatuma batora agatotsi.

Ati: “Imbwa muri uyu mujyi zatubanye imbwa. Kwirirwa zizerera hari n’igihe wahura n’iyasaze ikaba yakurya. Ikindi ni uko mu masaha y’ijoro zituraza ku rusaku zisenzanya zinarwana. Ubuyobozi bukwiye kudufasha bugaca imbwa z’inzererezi, izifite bene zo zikamenyekana bakagira ibyo basabwa mu kuzitaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko bagiye gukora igenzura rigamije kureba ko aborozi b’imbwa bubahiriza amabwiriza ajyanye n’ubu bworozi.

Avuga ko igihe gishize habayeho gusuzuma uko ikibazo cy’imbwa giteye muri rusange mu Mirenge yose ndetse banaganira n’abazitunze ndetse hafatwa n’ingamba zijyanye no kuzitaho.

Ati: “Ubundi hari amabwiriza agenga umuntu woroye imbwa. Mu minsi ishize twarebye uko ikibazo cyazo giteye mu Mirenge yose ndetse tunaganira n’abazoroye ndetse byanatanze igisubizo cyiza ariko ubu tugiye gusuzuma tureba ko buri wese yubahiriza ingamba yihaye. Aho byaba bidakurikizwa hazafatwa ingamba zo guca izi mbwa zizafatwa zose nk’inzererezi.”

Hari abatuye uyu mujyi bavuga ko hari bamwe mu batunze imbwa mu buryo buzwi nabo bazirekura zikajya guhiga hirya no hino. Basaba ko mu gihe abantu bakwinangira kuzifungirana hafatwa umwanzuro zikicwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14