Nyagatare: Babangamiwe n’ababategera ku kiraro cy’Umuvumba bakabambura

Nyagatare: Babangamiwe n’ababategera ku kiraro cy’Umuvumba bakabambura

Abakoresha ikiraro cyambuka umugezi w’Umuvumba gihuza Umurenge wa Nyagatare, Tabagwe na Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe n’abajura bahabategera bakabambura. Abaturage bavuga ko akenshi abamburwa ari ababa ari abajura bihisha mu kiraro moto yahagera kuko igabanya umuvuduko bagaturuka inyuma bagafata uyitwaye cyangwa bagashikuza umugenzi ibyo afite.

Nyamwirahira Emmanuel agira ati: “Mu minsi ishize nagiye kuzana umugenzi mu Gasima, ngeze hariya mbona abajura bazamuka bashaka gufata umumotari ndakomera motari arihuta arabasiga. Mu kugaruka nahanyuze nzi ko bagiye, nari mpetse umukobwa uko nambukaga ku kiraro numva bafashe mu ijosi bashaka kutwambura ku bw’amahirwe inyuma haturuka imodoka bariruka.”

Akomeza agira ati: “Dusaba ko hariya hantu hakorerwa uburinzi n’inzego z’umutekano kuko ni habi kandi ni hejuru y’amazi ku buryo abagizi ba nabi bashobora no kuguta munsi y’ikiraro.”

Murekatete Angelique ucuruza ama unite mu mujyi wa Nyagatare, ariko agataha hakurya y’umugezi w’Umuvumba na we yagize ati: “Abajura badutse kuri kiriya kiraro baduteje umutekano muke banatwicira imikorere. Uyu munsi singikora ngo ntahe bwije kuko ntabonye abantu benshi twambukana sinahinyuza. Saa kumi n’ebyiri ndafunga ngataha kandi abakiliya baba bagihari.”

Ati: “Abakoresha uyu muhanda twifuza ko twafashwa kurwanya bariya bagizi ba nabi cyane ko hari hashyizweho amatara yo kumuhanda yatumaga umuntu yagendera igihe ashakiye.”

Ubuyobozi bwa Polisi ku bufatanye n’ingabo bizeza abaturage ko hagiye gushyirwaho ingamba zo guhangana n’abo bajura batangira abaturage bakabambura.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba ACP Kanyamihigo Kagarama Innocent yagize ati: “Hariya hagiye kurindirwa umutekano ku buryo buhoraho. Guhera kuri uyu mugoroba ushaka ahanyure yidegembya haraba hari abashinzwe umutekano ntawongera kuwuhungabanya. Iki kirakemurwa nkuko hakemuwe ikibazo nk’iki nacyo cyari ku kiraro cyambuka kijya i Rukomo aho ubu hari umutekano.

Umugezi w’Umuvumba uca mu nkengero z’umujyi wa Nyagatare, aho hari benshi bakorera muri uyu mujyi ariko bataha hakurya y’uwo mugezi. Kugira icyizere ku mutekano w’inzira bacamo bataha bizafasha gutuma bakora imirimo yabo bakorera mu mujyi ntacyo bikanga cyangwa ngo batanguranwe n’amasaha.

ACP Kanyamihigo avuga ko ikibazo cy’abatangira abantu ku kiraro cy’umugezi w’Umuvumba batongera kuhagaragara
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42