Nyagatare: Abamotari bashumbushije uwarokotse Jenoside watemewe inka

Karigirwa Kandinda, umuturage wo mu Murenge wa Mimuri, Akarere ka Nyagatare, uherutse gutemerwa inka n’abagizi ba nabi, yashumbushijwe indi nka n’abamotari bakorera mu Karere ka Nyagatare.
Inka y’uyu mubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yayorojwe n’Ibitaro bya Gatunda mu kwezi kwa Gicurasi 2025, mj gih cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko yashavujwe cyane no gusanga umugizi wa nabi yayisanze mu kiraro akayitema, mu ijoro rishyira ku wa 7 Kanama 2025.
Muri iryo joro Karigirwa yumvise abantu bari mu kiraro cy’inka ye abanza kugira ngo ni yo yaba yaciye, ariko arebye asanga itara ry’aho icyo kiraro kiri ryakuwemo ahita amenya ko yaba yatewe atabaza abaturanyi basanga inka ye yatemaguwe.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kabama, ubwo yongeraga kugabirwa n’abakora umwuga wo gutwara moto mu Karere Ka Nyagatare yavuze ko bitumye yongera gukomera.
Yagize ati: “Nababajwe cyane no kubona hari abantu bagifite urwango batifuzaga ko nagira igicaniro. Byanteye guhagarika umutima nterwa agahinda no kubona inka ibabazwa n’ibikomere yatemwe amaguru n’ahandi. Nyuma yo gushumbushwa ndumva umutima wanjye worohewe binyereka ko nubwo hari abimitse urwango ariko hari n’abashyira imbere ineza.”
Akomeza ashimira abagize umutimwa wo kumushumbusha, akaba yongeye kugira icyizere cyo korora nk’uko yari amaze amezi make ashimishijwe no kugabirwa n’ibitaro akorora.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliette, na we yahumurije uyu muturage, anagaya abakora ibikorwa bigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yaboneyeho gushimira abumvise ibyabaye kuri uyu mukecuru bagashaka ubushobozi bakaba bamushumbushije.
Ati: “Turahumuriza uyu muturage wacu kuko gutemerwa inka kuriya byaramukomerekeje, ariko ubuyobozi buzakora ibishoboka byose kugira ngo abantu bagifite umutima wa kinyamaswa batahurwe kandi n’ibihano birabategereje.”
Yakomeje yihaniza abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abamenyesha ko bazahanirwa ibyaha bakora, aboneraho kubasaba kwihana inzira zikigendwa.
Yasabye uruhare rwa buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’igisa na yo cyose, avuga ko abagize uruhare mu gutema inka y’uriya mubyeyi bazabiryozwa.
Kugeza ubu umwe mu bakekwaho gutema inka uyu muturage yahawe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka yamaze gutabwa muri yombi, akaba avugwaho kuba yari amaze igihe gito amunenyesheje ko azamwihimuraho kuko yatanze amakuru ku bijura akora.


