Nyabihu: Umuyaga mwinshi wasambuye ububiko bw’ibiribwa by’abanyeshuri

Nyabihu: Umuyaga mwinshi wasambuye ububiko bw’ibiribwa by’abanyeshuri

Umuyaga mwinshi wakurikiwe n’imvura yo kumugoroba wo ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026, wasambuye ububiko bw’ibiribwa by’abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Gasizi, mu Murenge wa Jenda, mu Karere ka Nyabihu, ku bw’amahirwe bikurwamo bitarangirika.

Umuyobozi w’iri shuri, Hategekimana Alexis, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu muyaga mwinshi wasambuye amabati 5 y’igikoni cyabikwagamo ibiribwa by’abanyeshuri, kuko hari mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba,imvura itaraba nyinshi cyane, bahise bihutira gukuramo ibiribwa byose bitarangirika, bibikwa mu cyumba cy’ishuri kidakoreshwa.

Ati’’ Amahirwe twagize ni uko uwo muyaga mwinshi waje mbere y’imvura. Mu bubiko harimo umuceri,kawunga,ibishyimbo n’amavuta, twihutira kubikuramo imvura igwa byahashize. Amabati ntiyavuyeho burundu ariko yangiritse cyane ku buryo tutayasubizaho.’’

Yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo bitarenze kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare,2026 babe bahasannye kuko hari amabati yari yasigaye bubaka ibyumba by’amashuri ari buryo bwifashishwe kugira ngo ubwo bubiko bwongere buboneke bidatinze.

Yanavuze ko kuba umuyaga wabasenyeye ari ibiza biri guterwa n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga mwinshi igwa muri iki gihe muri aka karere, bitavuze ko abubatse basondetse kuko iki gikoni kitamaze igihe kirekire cyubatswe, ko ahubwo ari ibiza nk’ibindi byose.

Yijeje ko bagiye kongera kureba  neza n’ibisenge by’amashuri byose ko nta kibazo bifite ku buryo uyu muyanga na byo utabisambura abana bakabura aho bigira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda,  Niyonsenga Jeanne d’Arc, yavuze ko umurenge uri gukurikiranira hafi ngo isanwa ry’ubu bubiko ryihute.

Ati’’ Twasabye ubuyobozi bw’iri shuri kwihutisha isanwa ry’ubu bubiko hakoreshejwe amabati yasigaye hubakwa ibyumba by’amashuri, bakabikorera raporo bakayitwoherereza,bagasubiza  ibiribwa  mu bubiko byabwo. Turabikurikiranira hafi bigende neza.’’

Yavuze ko uyu muyaga nta bindi wangije mu Murenge wabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42