Nyabihu: Nyiramahirwe Claudine wabyaye ari mu kizamini cya Leta ameze neza

Nyabihu: Nyiramahirwe Claudine wabyaye ari mu kizamini cya Leta ameze neza

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024 , mu Karere ka Nyabihu nyuma yo gukora ikizamini cya Leta cya mbere, umunyeshuri witwa Nyiramahirwe Claudine wo mu Karere ka Nyabihu yafashwe n’ibise ajyanwa kwa muganga abyara umwana w’umukobwa.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu Pascal Simpenzwe yahamirije Imvaho Nshya ko ari we wahaye ikizamini cya kabiri uyu mubyeyi Nyiramahirwe agikorera mu bitaro ndetse anatangaza ko ameze neza.

Yagize ati: “Umubyeyi ameze neza, yabyaye mu ijoro ryashize ryo ku wa 23 Nyakanga nyuma yo gukora ikizamini cya mbere. Ni njye wamuhaye ikizamini kandi yagikoze neza ndetse azakomeza gukora ibizamini nk’uko bisanzwe kuko nta kibazo afite kugeza ubu.”

Yakomeje avuga ko amahirwe menshi ari uko uyu mubyeyi ashobora gukorera ibindi bizamini mu rugo bitewe n’uko abaganga bazaba babonye ubuzima bwe n’ubw’umwana yabyaye.

Ati: “Turimo gukorana bya hafi n’abaganga, kuko amahirwe menshi ni uko bashobora kumusezerera agakorera ibindi mu rugo. Umwanzuro uzafatwa n’abaganga ariko ari kwitabwaho ameze neza. Nta kibazo afite, umuryango we urimo kumwitaho kuko ni umudamu (Umugore) wari usanzwe afite urugo. Twe icyo dukora ni ukureba ko ubuzima bwe budashobora guhungabanywa”.

Uyu mubyeyi akorera ikizamini kuri site y’ibizamini bya Leta ya Collège Baptiste de Kabaya mu Karere ka Nyabihu. Yiga mu mwaka wa gatandatu mu Ishami rya LFK kuri GS Rurembo.

Nyiramahirwe Claudine afite imyaka 24 y’amavuko.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00