Nyabihu: Hafashwe 7 bakekwaho kwiba ibikoresho bya Elegitoroniki

Nyabihu: Hafashwe 7 bakekwaho kwiba ibikoresho bya Elegitoroniki

Ku wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026, Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba yerekanye abantu barindwi bakekwaho kwiba no kugura ibikoresho bya electronic mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni igikorwa Polisi yo mu Ntara y’Iburengerazuba yakoreye kuri sitasiyo ya Jenda mu Karere ka Nyabihu. Mu byeretswe itangazamakuru harimo Televiziyo 9 Radiyo 2 ndetse n’ibikoresho by’izo Radiyo na Televiziyo.

Bamwe mu bafashwe bavuze ko bicuza ibyo bakoze maze basaba imbabazi ndetse bagira inama bagenzi babo ko badakwiye kugwa mu mutego wo kugura ibikoresho bidafite inyemezabwishyu.

Umwe yagize ati: “Umuntu yanzaniye televiziyo nanga kuyigura, ikosa nakoze ni uko namurangiye undi uyigura. Maze baza kumfata gutyo.

Mugenzi we yunzemo ati: “Banzaniye televiziyo ya furati (Flat) ikoresha imirasire y’izuba. Yarakaga ikongera ikazima, ubu ndasaba imbabazi ko ibi bintu nabiguze. Kugura ibintu nk’ibi ndi kumva byabanza bigaca mu buyobozi, ndasaba n’abandi batekenisiye kujya bagura ibyo bazi.” 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, mu butumwa yatanze yasabye abaturage muri rusange kujya bagura ibikoresho bifite inyemezabwishyu mu rwego rwo kwirinda kugwa mu byaha.

Yagize ati: “Ababigizemo uruhare barafashwe, ni bariya mu maze kubona. Hakaba hari ababyibaga ndetse n’ababiguraga ku buryo butemewe, uyu munsi rero twerekanye bano bo mu Karere ka Nyabihu ariko n’utundi Turere ibikoresho nk’ibi byagiye bifatwa.” 

Yakomeje agira ati: “Mu butumwa dutanga, turakangurira abantu yuko bakwiye gucika ku muco wo kugura ibikoresho bidafite fagitire.”

Aba barindwi bafashwe mu bihe bitandukanye mu mezi atatu kuva Mutarama kugera Werurwe 2026.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42