Nta nzozi mfite zo kwitwa impunzi ubuzima bwanjye bwose – Bella

Bella ni impunzi ikomoka mu Burundi yahungiye mu Rwanda, yavuze ko inzozi ze zitagarukira ku gukomeza kwitwa impunzi ubuzima bwe bwose.
Ni umwe mu rubyiruko rwinshi rw’impunzi ruri mu Rwanda, akaba asaba ko urubyiruko rw’impunzi rwahabwa amahirwe menshi by’umwihariko mu birebana n’uburezi.
Bella ahamya ko uburezi ari ryo pfundo rizamufasha kugera ku ntego ze.
Ni ingingo yagarutseho mu mashusho yashyizwe ahagaragara n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Impunzi (UNHCR) Ishami ry’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2025.
Agira ati: “Ntekerereza ibintu byinsh ariko sinzigera ntekereza ko inzozi zanjye ari ukwitwa impunzi ubuzima bwanjye bwose. Inzozi zanjye ni ukugira icyo mpindura aho nzaba hose.
Ku mpunzi, ntacyo tuzashobora guhindura tudafite ubwenge buhanitse. Nidusigara tutize, nta hantu tuzagera.”
Bella yereka bagenzi be ko uburezi ari intwaro ikomeye yo guhindura buri kimwe ndetse bukaba n’intwaro ikomeye yo guhindura imitekerereze yabo no kubafasha kurenga imipaka.
Akomeza agira ati: “Ni yo mpamvu urubyiruko, cyane cyane urw’impunzi, rugomba kubona ubumenyi bukenewe, ubumenyi ngiro ndetse n’ibindi byose rugomba kugira kugira ngo ruzabashe guhatana ku rwego mpuzamahanga.”
Bella asaba abayobozi gufasha impunzi no kuzikingurira imiryango. Agira ati: “Abayobozi ntimukatwibagirwe dukeneye ko mudufata akaboko. Nimuduhuze n’ahantu twabona amahirwe kuko mwe mugera aho tutakwigerera. Mutubere ijwi, kandi ijwi ryanyu rigera aho tudashobora kugera.”