Niyonzima Olivier ‘Seif’ yasabye imbabazi Kiyovu Sports

  • SHEMA IVAN
  • Mata 2, 2024
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier ’Seif’, waherukaga guhagarikwa imikino itandatu kugeza umwaka w’imikino 2023-2024 urangiye, yanditse ibaruwa asaba imbabazi no kwemererwa gusubukura akazi.

Guhera tariki ya 10 Werurwe ni bwo Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports FC yahagaritse Niyonzima ‘Seif’ imikino itandatu ya Shampiyona yari isigaye ngo umwaka w’imikino urangire.

Amakuru yizewe Imvaho Nshya ifitiye kopi y’ibaruwa, ni uko ku wa Mbere tariki ya 1 Mata uyu mukinnyi yandikiye ubuyobozi asaba imbabazi.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, imbere ya ba myugariro, ntiyagaragaye mu mukino Kiyovu Sports iheruka gutsindamo Musanze FC ibitego 3-1 kubera ibyo bihano bishingiye “ku myitwarire idahwitse.”

Niyonzima uzasoza amasezerano muri Kamena uyu mwaka, yasabye kongera gukinira Kiyovu Sports nyuma y’iminsi mike avuye mu Ikipe y’Igihugu yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Botswana ndetse na Madagascar i Antananarivo muri Werurwe.

Kiyovu Sports ya munani n’amanota 34, izasubira mu kibuga yakira Sunrise FC mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mata 2024, saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 2, 2024
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE