Nigeria: Abitwaje intwaro bishe abarenga 40 batwika n’inzu

Nigeria: Abitwaje intwaro bishe abarenga 40 batwika n’inzu

Amabandi yitwaje untwaro yari  kuri moto yishe akase amajosi abaturage 46  bo mu Midugudu itatu yo mu Majyaruguru ashyira Iburengerazuba bwa Nigeria muri Leta ya Niger, batwika imzu na sitasiyo ya Polisi ndetse bashimuta n’abandi bataramenyekana umubare.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko abo bagizi ba nabi bagabye ibyo bitero mu gitondo cyo ku wa 14 Gashyantare 2026, kandi byabereye hafi y’ahaherutse kubera ibindi byagabwe n’intagondwa z’Abajihaditse byahitanye abarenga 100.

Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Niger, Wasiu Abiodun, yabwiye AFP ko hari inzu zatwitswe kandi umubare w’abashimuswe utaramenyekana nubwo abatuye muri iyo Midugudu bahamya ko abashimuswe benshi ari ab’igitsina gore.

Ibitero by’ubugizi bwa nabi bimaze imyaka muri Nigeria ariko raporo zigaragaza ko bikomeje kwiyongera mu bice by’u Burengeurazuba no mu gihugu rwagati.

AFP yatangaje ko abo bagizi ba nabi bari kuri moto 41 kandi buri imwe yari itwaye abarenga babiri.

Mu mpera z’umwaka ushize Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igiye kwivanga mu bibazo by’umutekano muke muri Nigeria ndetse nyuma yaje kugaba ibitero bugamije guhiga abarwanyi b’Abajihaditse.

Perezida Trump yavuze ko ubwicanyi buri gukorwa muri icyo gihugu buri kwibasira Abakirisitu, ahamya ko hazabaho ibitero bikomeye iyo mitwe nikomeza ubwo bugizi bwa nabi.

Abagizi ba nabi bari kuri moto bishe barashe banakase amajosi abarenga 40
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42