Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri 287

Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri 287

Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku ishuri riherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nijeria bashimuta abanyeshuri 287.

Ikinyamakuru The Guardians cyatangaje ko iri ari ishimutwa rya kabiri ribaye muri aka gace mu gihe kitarenze icyumweru.

Imibare yari yatangajwe n’abayobozi mbere yagaragazaga ko abanyeshuri barenga 100 bafashwe bugwate muri icyo gitero, ariko ejo ku wa 07 Werurwe Sani Abdullahi umuyobozi w’Ikigo yabwiye Guverineri wa Kaduna Uba Sani ko abashimuswe ari 287.

Si ubwa mbere mu majyaruguru ya Nigeria haba ishimutwa kuko mu 2014 intagondwa z’Abayisilamu zashimuse abakobwa barenga 200 mu mudugudu wa Chibok muri leta ya Borno.

Mu myaka yashize ishimutwa ryibanze mu turere two mu majyaruguru y’Uburengerazuba no hagati, aho imitwe yitwaje intwaro ikunze kwibasira abaturage ndetse n’abagenzi.

Iki gitero kibaye nyuma y’iminsi mike abantu barenga 200, cyane cyane abagore n’abana, bashimuswe n’intagondwa mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nijeria.

Bola Tinubu yatorewe kuba perezida wa Nijeria umwaka ushize nyuma yo gusezeranya ko azagarura umutekano mu gihugu nubwo gikomeje kuba ingutu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14