Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri 15

Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri 15

Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri 15 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria nyuma y’iminsi mike abandi banyeshuri 280 na bo bashimuswe.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko abitwaje intwaro binjiye mu ishuri rya  Kiyisilamu riherereye mu Mudugudu wa Gidan Bakuso muri Leta ya Sokoto, bagafata abana 15. 

 Nk’uko Polisi yabitangarije Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika,AP, Umuyobozi w’iri shuri Liman Abubakar, yavuze ko abanyeshuri bashimuswe bari hagati y’umunani na 14.

Umuvugizi wa Polisi ya Sokoto Ahmad Rufai, yatangarije AP ko umugore umwe na we yashimuswe mu wundi Mudugudu, yongeraho ko hashyizweho itsinda rya Polisi riri gushakisha abo banyeshuri.

Iri shimutwa ribaye ku nshuro ya gatatu  mu majyaruguru ya Nigeria kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo abantu barenga 280 cyane cyane abagore n’abana bashimuswe n’abakekwaho kuba inyeshyamba muri Leta ya Borno. 

Ku wa Kane w’icyumweru gishize abanyeshuri 287 bo mu mashuri  abanza n’ayisumbuye muri Leta ya Kaduna barashimuswe.

Iri shimutwa rije mu gihe Guverinoma ya Nigeria yatangije inkundura yo gushakisha abana 287 baburiwe irengero bakuwe i Kuriga, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Leta ya Kaduna, rikaba ari ryo shimutwa rikomeye ryabaye kuva  mu myaka itatu ishize.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14