Nigeria: Abitwaje intwaro bakangishije kwica abo bashimuse barimo n’abanyeshuri

Nigeria: Abitwaje intwaro bakangishije kwica abo bashimuse barimo n’abanyeshuri

Umuvugizi w’imiryango y’abashimutiwe abana yatangarije Ibiro Ntaramakuru Reuters ko abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri 286, n’abakozi bo muri iryo shuri basabye miliyari y’ama Naira (796.717.81 RWF) kugira ngo barekurwe cyangwa bakabica.

Aba bashimuswe ku wa 7 Werurwe mu Mujyi wa Kuriga wo mu Ntara ya Kaduna iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria.

Jubril Aminu, Umuvugizi w’imiryango y’abashimuswe, yatangaje ko ku wa Kabiri yakiriye telefone y’abafashe abo bana  basaba guhabwa miliyari y’ama Naira kugira ngo  bose barekurwe.

Yakomeje avuga ko batanze iminsi 20 ntarengwa bavuga ko nishira batarahabwa ayo mafaranga bazica abanyeshuri bose n’abarimu babo.

Gusa Samuel Aruwan, Komiseri ushinzwe Umutekano muri Kaduna, ntiyahise atangaza ayo mafaranga azatangwa.

Perezida wa Nigeria, Tanibu Bola, yatangaje ko nta kiguzi na kimwe kizatangwa ngo harekurwe abagera kuri 300 bashimuswe barimo n’abanyeshuri bo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Kaduna.

Minisitiri w’Itangazamakuru, Mohammed Idris, ejo ku wa Gatatu yabwiye itangazamakuru ko Perezida Tinubu Bola yashimangiye ko  inzego z’umutekano zikwiye gukora akazi kazo zikabohoza abashimuswe.

Uyu mubare ni wo munini w’abantu bashimuswe muri iki gihugu kuva mu 2021.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14