Nigeria: Abanyeshuri barenga 130 bari  barashimuswe barekuwe

Nigeria: Abanyeshuri barenga 130 bari  barashimuswe barekuwe

Abanyeshuri bari barashimuswe  n’abitwaje intwaro mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Kaduna  mu ntangiriro zuku kwezi barekuwe nta kiguzi gitanzwe.

Kuri iki cyumweru, Umuvugizi wa Guverinoma Abdulaziz , yatangarije Al Jazeera ko abanyeshuri bari barashimuswe ku ya 7 Werurwe i Kuriga, muri Leta ya Kaduna barekuwe kandi  bose bameze neza.

Yavuze ko umubare w’abanyeshuri barekuwe ari 137 ukaba uri  munsi cyane ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri 286 bashimuswe gusa nta bindi bisobanuro yatanze.

Uba Sani, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru y’Iburengerazuba bwa Kaduna, na we yatangaje ko abashimuswe barekuwe nyuma y’imbaraga z’abashinzwe umutekano mu gihugu.

Mu cyumweru gishize abitwaje intwaro basabye ko bahabwa amafaranga nk’ikiguzi cyo kugira ngo barekure abo bashimuse mu gihe kitarenze iminsi 20 cyangwa bakicwa, ariko  Perezida Tanibu Bola yatangaje ko atazishyura igiceri na kimwe ngo aba bana barekurwe.

Gushimuta abanyeshuri byakozwe bwa mbere n’umutwe witwaje intwaro wa Boko Haram, washimuse abanyeshuri 276 bo mu ishuri ry’abakobwa i Chibok mu Majyaruguru ya Borno mu 2014.

Gusa  bamwe mu bashimuswe ntibigeze barekurwa kandi benshi muri bo bashatswe  n’abarwanyi ku gahato.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14