Nigeria: Abantu 60 barohamye mu mpanuka y’ubwato

Nigeria: Abantu 60 barohamye mu mpanuka y’ubwato

Nibura abantu 60 ni bo batangajwe ko bapfuye nyuma yuko ubwato bwari butwaye abiganjemo abagore n’abana bavaga mu munsi mukuru mu Majyaruguru ya Nigeria burohamye.

Ikinyamakuru U.S News cyatangaje ko umuyobozi w’akarere ka Mokwa, Jibril Abdullahi Muregi, yatangaje ko abantu bagera ku 160 ari bo barokotse impanuka y’ubwato bwari bukozwe mu biti aho busanzwe butwara abagera kuri 300.

Ubwo bwato bwasubiraga i Gbajibo buvuye i Mundi bwari butwaye abantu bavaga mu birori by’idini bikunze kuba ngarukamwaka nk’uko Muregi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Gatatu.

Mokwa yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje ariko hataramenyekana impamvu bwarohamye nubwo yongeyeho ko umubyigano wo gutwara abantu benshi no kutabugenzura ngo barebe ko bwujuje ibisabwa ari byo bikunze guteza impanuka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14