Nigeria: 11 batawe muri yombi bazira kurya mu gisibo cya Ramadhan

Nigeria: 11 batawe muri yombi bazira kurya mu gisibo cya Ramadhan

Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan.

Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe.

Ikinyamakuru African News cyatangaje ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye.

Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.”

Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko.

Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo.

Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14