Niger: Ibihumbi byigaragambije bisaba ko ingabo z’Amerika zirukanwa

Niger: Ibihumbi byigaragambije bisaba ko ingabo z’Amerika zirukanwa

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bigaragambirije mu murwa mukuru wa Niger i Niamey, basaba ko ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabavira ku butaka nyuma yuko igisirikare cy’iki gihugu kivuze ko gisheshe amasezerano cyagiranye n’Amerika.

Imyigaragambyo yo kuri uyu wa Gatandatu ibaye nyuma yuko Niger ikomeje guha ikaze abatoza mu gisirikare cy’u Burusiya.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byatangaje ko abiganjemo abanyeshuri n’abandi barimo abayobozi ndetse n’abasirikare bari bateraniye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko i Niamey bigaragambya.

Umuyobozi w’idini rya Isilamu, Sheikh Ahmadou Mamoudou, yavuze ko Abanyamerika bakwiye kugenda mu mahoro kandi vuba.

Abateguye imyigaragambyo basabye abigaragambya kwirinda amagambo atuka Amerika cyangwa gutwika amabendera yayo.

Ni mu gihe kandi muri iki gihugu ingabo z’Abafaransa zahirukanwe mu mpera za 2023, ariko iz’Abanyamerika zigera ku 1.000 zikomeza kuba mu mujyi wa Agadez uherereye mu gace k’Amajyaruguru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14