Nicki Minaj anyurwa no gukorana indirimbo na Davido

Nicki Minaj anyurwa no gukorana indirimbo na Davido

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, Nicki Minaj, yavuze ko gukorana indirimbo na Davido wo muri Nigeria bimunyura.

Yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ubwo umwe mu bakunzi be yari amubajije icyamuteye kongera gukorana na Davido n’icyo yakunze mu njyana ya Afrobeat.

Yanditse ati: “Davido ni umugabo utangaje cyane, ni umuhanga mu kurema injyana, buri gihe biranshimisha kandi bikanyura gukorana na we kubera ko twubahana, namusabye ko yamfasha akazanamo Afrobeat mu ndirimbo, kubera ko iyo njyana nayiyumvisemo birenze Naija yamamaye ku Isi hose.”

Uwo muraperikazi akunze kugaragara abyina cyangwa asubiramo indirimbo ziri mu njyana ya Afrobeat z’abahanzi batandukanye bo mu gihugu cya Nigeria, ibigaragaza ko ashobora kuzongera gukorana na Davido.

Si ubwa mbere Davido na Nicki Minaj bakoranye, kuko bamaze gukorana indirimbo zitandukanye zirimo Holly ground hamwe na ‘If it’s okay’ bamaze iminsi itatu gusa bashyize ahagaragara.

Gukomeza gutaka uyu muhanzi kwa Nicki Minaj, bikomeje gutuma hari abakeka ko haba hari imishinga myinshi akomeje gufatanya na Davido.

‘If it’s okay’ ni indirimbo ya Nicki Minaj yafatanyije na Davido imaze iminsi itatu gusa, ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 319 (views).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48