Ngororero: Abamotari basabwe kubungabunga umutekano hose

Ngororero: Abamotari basabwe kubungabunga umutekano hose

Abayobozi n’abakozi ba koperative y’abamotari ‘Gerayo Amahoro Ngororero’ basabwe kwibutsa abamotari ko bafite uruhare runini mu kubungabunga umutekano cyane ko mu kazi kabo bahura n’abantu benshi.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kubana Richard yavuze ko bikwiye ko abamotari bakorana neza n’abaturage, bakajya bibanda ku kubungabunga umutekano

Yagize ati: Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu bubitayeho, ntakiguzi musabwa uretse gukunda Igihugu no kugikorera kuko ni icyanyu. Mwunganire inzego z’umutekano mu kuwubungabunga kuko mukorana n’abantu benshi kandi mukagera hose.Mutunganye umwuga wanyu mukorana neza n’abaturage mukesha iterambere ryanyu.”

Inzego z’umutekano zishishikariza abamotari kubungabunga umutekano

Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Ngororero DCI Uwamahoro Joselyne yasabye abamotari kujya batanga amakuru hakiri kare.

Yagize ati: “Turabahamagarira kudufasha gukumira ibyaha mutangira amakuru ku gihe. Mwirinde gutwara umugizi wa nabi abajura n’ibiyonyabwenge kuko iyo mubirenzeho muba mubaye abafatanyacyaha.”

Yabashishikarije gutangira amakuru ku gihe kuko bagera hose, igihe cyose kandi ku buryo bwihuse.Yabasabye kwirinda gutanga serivisi mbi no guhohotera umugenzi cyangwa kumwiba.

Mu gukumira icyaha kitaraba no gutanga amakuru basabwe gukoresha ibyiyumviro bya muntu birimo kureba, kumva, guhumurirwa.

Ubwo butumwa bwo kubungabunga umutekano bwatanzwe ubwo hasozwaga amahugurwa ku bayobozi ba koperative y’abamitari bari baherutse gutorwa, basabwa gusakaza mu bandi ubumenyi bungutse.

Ingingo zaganiriweho zibanze ku itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda, inzego za koperative n’imikorere n’imikoranire y’abazigize, ububasha bw’inteko rusange; amategeko, imyitwarire n’ibihano; uruhare rw’abamotari mu gukumira icyaha kitaraba n’umutekano wo mu muhanda.

Abahuguwe bishimiye ubumenyi bungutse batanga ibitekerezo hanyuma ibibazo bihabwa umurongo.

Koperative ‘Gerayo Amahoro Ngororero’ ifite abanyamuryango bagera kuri 403.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14