New Zealand: Guverinoma yasabye imbabazi abakorewe ihohoterwa mu myaka 70 ishize

New Zealand: Guverinoma yasabye imbabazi abakorewe ihohoterwa mu myaka 70 ishize

Minisitiri w’Intebe wa New Zealand, Christopher Luxon yasabye imbabazi ku mugaragaro mu izina rya Guverinoma abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo bikozwe n’ibigo byita ku bana, imiryango ishingiye ku myemerere mu myaka 70 ishize.

Iperereza ryibanze rya Guverinoma ryashyizwe ahagaragara mu ntangiriro z’uyu mwaka ryagaragaje ko nibura abantu 200 000 mu 655 000 bakorewe ihohoterwa harimo gufatwa ku ngufu n’iyicarubozo hagati ya 1950 na 2019.

Kuri uyu wa kabiri amagana y’abatanze ubuhamya kuri iryo hohoterwa bari bateraniye mu Nteko Inshinga Amategeko bumva Minsitiri Luxon asaba imbabazi ndetse abashimira ko batanze amakuru abasezeranya ko bagiye kubona ubutabera.

Minisitiri w’Intebe Christopher Luxon yagize ati: “Ni ibintu biteye ubwoba bibabaje cyane. Ntibyari bikwiye kubaho. Uyu munsi ndasaba imbabazi mu izina rya Guverinoma abantu bose bakorewe ihohoterwa, kugirirwa nabi no kutitabwaho igihe bari bagihumeka. Ndasaba imbabazi n’abarokotse bose mu izina rya Guverinoma. “

Ikinyamakuru Washgton Post cyatangaje ko Minisitiri Luxon yavuze ko abahohotewe bose bazibukwa  ku rwego rw’igihugu  ku ya 12 Ugushyingo umwaka utaha.

Raporo yakusanyijwe kandi yagaragaje ko abo mu bwoko bw’abasangwabutaka, abafite ubumuga, n’abafite ibibazo byo mu mutwe n’ibindi ari bo bibasiwe by’umwihariko.

Ni mu gihe yanagaragaje ko hari ibyifuzo 138 by’abasaba imbabazi ndetse banamaganye iryo hohoterwa barimo abayobozi b’amadini n’amatorero n’abandi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40