Ndagijimana Enock wari Perezida wa Etincelles FC yeguye

Ndagijimana Enock wari Perezida wa Etincelles FC yeguye

Ndagijimana Enock wari Perezida wa Etincelles FC yeguye ku mirimo ye kubera kutabona umwanya wo kwita ku ikipe bitewe n’akazi ka buri munsi kabaye kenshi.

Mu ibaruwa yanditse none tariki 14 Werurwe 2024, Imvaho Nshya ifitiye kopi, asaba kwegura yavuze ko yeguye kubera kubura umwanya uhagije wo gukurikirana ikipe.

Etincelles FC imaze iminsi ivugwamo ibibazo byinshi bishingiye ku bushobozi buke, byatumye imirebereho rimwe na rimwe igorana, ibi byageze aho muri uyu mwaka w’imikino tariki ya 10 Ukwakira 2023, iterwa mpaga na Musanze FC nyamara iri mu rugo kubera kubura imbangukiragutabara.

Enock yari yatorewe kuyobora Etincelles FC tariki 12 Gashyantare 2022 asimbuye Hitayezu Dirigeant nawe weguye ku ya 24 Gicurasi 2021.

Ndagijimana asize Etincelles FC ku mwanya wa 13 n’amanota 25 mu mikino 24 ya Shampiyona imaze gukinwa.

Etincelles FC yashinzwe mu 1978, yegukanye Igikombe cy’Amahoro mu 1988 ari na cyo gikombe rukumbi ifite.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42