NAEB: U Rwanda rwohereje hanze ibifite agaciro ka miliyari 2.8 Frw

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, bingana na Mega Toni 1081,82 bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 2,819,310 (asaga miliyari 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda).
NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi kingana na Mega Toni 442.9, cyikinjiza amadolari y’Amerika 1,266,212.
Icyo cyayi cyoherejwe muri Pakistan, mu Bwongereza mu Misiri no muri Sudani.
Muri icyo cyumweru kandi u Rwanda rwohereje hanze ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bingana na Mega Toni 442.12 byinjiza amadolari y’Amerika 713,503.
Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe mu bihugu bya Netherlands, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu Bwongereza no muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Ubuhinzi bw’ikawa bwo bwinjije amadolari y’Amerika 839,595 kuri Mega Toni 196,8 aho igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 4,2.
Ikawa yoherejwe muri Switzerland no mu Bubiligi.


